Iyi myigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, mu Murwa Mukuru, Khartoum, mu rwego rwo kwamagana ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye iki gihugu.
Amakuru dukesha France24 avuga ko iyi myigaragambyo yaguyemo abantu barindwi, barashwe n’inzego z’umutekano zageragezaga kubatatanya. Ni ibintu aba baganga bagaye, bavuga ko batumva uburyo hakoreshwa amasasu yica mu guhangana n’abigaragambya.
Imyigaragambyo yasaga n’iyacururutse yongeye gukaza umurego nyuma y’uko Abdalla Hamdok wari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yeguye. Ni umwanzuro yafashe nyuma y’uko ananiwe kumvikana n’abayobozi b’abasirikare bari bamuhiritse ku butegetsi ariko bakaza kubumusubizaho kubera igututu cy’amahanga.
Kuva Gen Abdel Fattah al-Burhan yafata ubutegetsi ku wa 25 Ukwakira 2021, imyigaragambyo yo kumwamagana imaze kugwamo abantu 71.
Sudan imaze igihe iri mu bibazo by’umutekano muke byatewe ahanini no kuba abaturage batishimira ubutegetsi bw’abasirikare, ni ibibazo byarushijeho gufata intera mu 2019, Omar al-Bashir wayoboraga iki gihugu yahirikwa ku butegetsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!