Sudan: Abatari abayisilamu bemerewe kunywa inzoga, igihano ku wavuye muri Islam gikurwaho

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera muri Sudani yatangaje ko iki gihugu cyemereye abaturage batari abayisilamu kunywa inzoga, ndetse hakurwaho amategeko yateganyaga ko uvuye mu idini ya Islam ashobora guhanishwa igihano kirimo n’urupfu.

Izi mpinduka ziteganywa gukorwa nyuma y’umwaka umwe uwari Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir, akuwe ku butegetsi n’imyigaragambyo y’abaturage.

Ubwo yari kuri televiziyo ku wa Gatandatu nimugoroba, Minisitiri Nasredeen Abdulbari yagize ati “Kuri ubu Sudani yemereye abaturage batari abayisilamu kunywa inzoga ariko ntibahungabanye amahoro n’umutekano bya rubanda, kandi ntibazinywere mu ruhame”.

Abdulbari yanatangaje kandi ko guhindura idini uvuye muri Islam ukajya mu rindi dini atari icyaha, nk’uko byari bisanzwe muri iki gihugu gituwe n’abayisilamu cyane.

Ati “Nta n’umwe ufite uburenganzira bwo gushinja uwo ari we wese cyangwa itsinda runaka kutagira idini. Ibi bibangamira ituze n’umutekano muri sosiyete, bigateza ubwicanyi bushingiye ku kwihimura”.

Ibihugu byinshi byiganjemo abayisilamu, bifite amategeko avuga ko kuva muri iri dini bihanishwa igihano cy’urupfu. Aya mategeko yongerewe ingufu ndetse ashyirwa mu bikorwa na Bashir kuva yagera ku butegetsi mu 1989.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .