Tanzania: Ibiro bya Perezida byimuriwe mu mujyi wa Dodoma

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 Ukwakira 2019 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli kuri uyu wa Gatandatu bidasubirwaho yimukiye mu biro bishya biri mu murwa mukuru Dodoma, avuye mu mujyi w’ubucuruzi wa Dar es Salaam.

Itangazo ryasohowe n’ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’igihugu rivuga ko Magufuli yafashe umwanzuro wo kwimuka nyuma yo kwibaruriza mu mujyi wa Dodoma mu bazitabira amatora ari imbere.

Magufuli yagize ati “Nari ndi mu gace ka Katavi, nibwo nafashe umwanzuro wo kugaruka mu rugo mu gace ka Chamwino muri Dodoma. Njye n’umugore wanjye ubu twimukiye i Dodoma tuzajya duhura buri munsi.”

Magufuli yongeyeho ko agomba kwimukira muri Dodoma nubwo inyubako y’ibiro by’umukuru w’igihugu yari itaruzura neza, nkuko Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byabitangaje.

Tariki 12 Ukuboza 2017 nibwo Visi Perezida Samia Suluhu yimuriye ibiro muri Dodoma, aba umuyobozi wa kabiri mukuru uhimukiye nyuma ya Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa wimutse muri Nzeri 2016.

Magufuli yimukiye muri Dodoma muri gahunda yihaye yo kwimurira ibikorwa bya Leta rwagati mu gihugu, bijyanye n’icyifuzo Perezida wa mbere wa Tanzania , Mwalimu Julius Nyerere yagize mu 1973.

Mu 2016, Magufuli yavuze ko azaharanira ko abagize Guverinoma baba bimukiye muri Dodoma mbere y’uko manda ye irangira mu 2020.

Ibiro bya Perezida wa Tanzania byari bisanzwe biri mu mujyi wa Dar es Salaam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza