Tanzania iryamiye amajanja ku bikorwa by’iterabwoba

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 10 Gashyantare 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yavuze ko igihugu gikomeje kuba maso ku bikorwa birebana n’iterabwoba.

Kassim Majaliwa yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko inzego z’umutekano mu gihugu zihora ziri maso buri gihe, kugira ngo hataba ibikorwa by’iterabwoba.

Yagize ati “Abantu bose binjira mu gihugu baragenzurwa kugira ngo harebwe ko nta kibazo bafite, Tanzania izakomeza gukorana n’ibihugu byose byo mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba n’Umuryango Mpuzamahanga mu kurwanya iterabwoba.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byatangaje ko tariki 2 Gashyantare uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bigize uyu muryango bigomba gushyira hamwe mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Kagame wahawe kuyobora uyu muryango, yavuze ko ikibazo cy’iterabwoba ari ikintu gikomeje kuba ikibazo mu karere bityo kigomba kugenzurwa mu buryo bwose bushoboka.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yavuze ko Tanzania iri maso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza