U Burundi bwangiye abantu bagera kuri 60 bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi kuva mu gihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ibihugu by’i Burayi bikomeje gucyura abenegihugu babyo muri ibi bihe byo guhangana na Coronavirus, u Burundi bwangiye abaturage bafite ubwenegihugu bw’u Burundi n’u Bubiligi kuva muri iki gihugu, nyuma y’aho u Bubiligi bwari bwohereje indege yihariye yo kubacyura.

Mu bantu 112 bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi bagombaga kujyanwa n’iyo ndege kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mata 2020, bagera kuri 60 ni Abarundi banafite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Ikinyamakuru La Libre Afrique cyanditse ko iyo ndege yabanje no kwangirwa kugwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bujumbura, bitanzwemo itegeko na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gen Alain-Guillaume Bunyoni ndetse n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisivili mu biro bya Perezida Pierre Nkurunziza, CPC Gabriel Nizigama; nyuma ikaza kugwa habanje kubaho ibiganiro hagati y’ibihugu byombi.

Leta y’u Burundi yari yamenyeshejwe amakuru y’uko iyo ndege iri buze gutwara abo bantu kuri email ndetse inohererezwa urutonde rwa bo.

Gusa nyuma yo gukurikiza ibisabwa byose nk’uko byari biteganyijwe, ku munota wa nyuma polisi y’u Burundi yahise ibuza abagenzi bose bafite ubwenegihugu bubiri kujya muri iyo ndege.

Ni igikorwa cyatumye imiryango imwe itandukana, bamwe baragenda abandi basigara i Burundi kuko ibiganiro byose Ambasaderi w’u Bubiligi mu Burundi yagerageje kugirana n’abayobozi b’u Burundi nta musaruro byatanze kugeza igihe indege ihagurukiye.

Imiryango yageze mu Bubiligi ntiyizeye ko hari indi ndege iri buboneke yo kujya gutwara bene yo basigaye.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, Arnaud Gaspart, yavuze ko ibikorwa byo gucyura abenegihugu babo baheze mu bindi bihugu kubera Coronavirus bikomeje.

Kugeza ubu hari Ababiligi basaga 700 bakiri hanze y’igihugu cya bo nyuma yo kutabasha guhuza n’igihe ntarengwa cyari cyatanzwe n’igihugu cyabo muri gahunda yo kubacyura muri ibi bihe bya Coronavirus.

Leta y’u Burundi yangiye abantu bagera kuri 60 kuva ku butaka bw’iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .