Uganda: Abasirikare batandatu n’abapolisi 10 bakurikiranweho gukorera iyicarubozo abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Uganda ikomeje iperereza ku bagize inzego z’umutekano muri icyo gihugu bashinjwa guhohotera abaturage mu buryo bukabije, babaziza kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Mu rwego rwo gukumira icyo cyorezo, Guverinoma ya Uganda yahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi kimwe n’ingendo, inzego z’umutekano zihabwa kubahiriza ko bishyirwa mu bikorwa, ariko ziza gushinjwa gukoresha imbaraga z’umurengera.

Ibintu byacitse ubwo ku wa 2 Mata 2020, ubwo abashinzwe umutekano bakubitaga abaturage, bamwe bagakomereka ndetse amafoto yabo aza gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Abahohotewe bikomeye ni abantu 38, barimo abagore 31 n’abagabo barindwi. Uretse abafite ibikomere bigaragara, harimo n’uwavunitse ukuboko ashushubikanwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, mu itangazo yasohoye yagize ati"Ubuyobozi bwa UPDF na UPF buramagana bikomeye ibi bikorwa n’imyitwarire mibi y’abashinzwe umutekano bamwe, aho kurinda itegeko nshinga n’uburenganzira bw’abaturage, babirenzeho bagakoresha imbaraga z’umurengera.”

Abapolisi 10 n’abasirikare batandatu bahise batabwa muri yombi, bajyanwa mu rukiko rwa gisirikare mu rubanza ruzatangira kuri uyu wa Kabiri.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus muri Uganda ni abantu 52.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .