Uganda: Uwahamijwe icyaha cyo kwica ingagi yitwa ‘Rafiki’ yakatiwe igifungo cy’imyaka 11

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2020 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwo muri Uganda rwahamije umugabo icyaha cyo kwica ingagi yari isanzwe izwi ku kazina ka ‘Rafiki’, ayisanze muri Pariki ya Bwindi, rumukatira gufungwa imyaka 11.

Iyi ngagi nkuru irangwa n’umugongo w’umuringa ‘silverback’ yo mu misozi miremire yishwe mu kwezi gushize, ikaba yari umukuru w’umuryango ubarizwamo izindi 17.

Kuri uyu wa Gatatu, Felix Byamukama yemeye ibyaha bitatu birimo kuvogera icyanya gikomye, urukiko rwo mu mujyi wa Kabale mu burengerazuba bwa Uganda, rumuhanisha gufungwa imyaka 11.

Byamukama yiregura, yavuze ko yishe Rafiki byo kwirwanaho ubwo yari imusagariye. Iperereza ryabonye ko Rafiki yishwe n’ikintu gisongoye cyinjiye mu nda yayo.

Iyi ngagi yari yabanje kubura kuva tariki ya 1 Kamena iboneka ku munsi ukurikiyeho mu kuyishakisha. Abo mu kigo cya Uganda gishinzwe inyamaswa (Uganda wildlife Authority), bashakishije Byamukama wakekwaga mu gace kari hafi aho bamufatana ibikoresho byo guhiga.

Abandi bantu batatu bareganwa nawe bo bahakana ibyaha baregwa, ndetse barekuwe by’agateganyo mu gihe bategereje kuburanishwa.

Rafiki bikekwa ko yari ifite imyaka 25 igihe yapfaga, ni ingagi yari izwi cyane yabaga mu ishyamba rya Bwindi.

Ingagi yitwa Rafiki yiswe mu kwezi gushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .