Perezida Kagame yihanganishije Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia wabuze umubyeyi we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2019 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yafashe mu mugongo umuryango wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed wabuze umubyeyi we, Ahmed Ali, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kamena 2019.

Inkuru y’urupfu rwa Ahmed Ali yamenyekanye ahagana saa munani ku isaha yo muri Ethiopia. Yaguye mu bitaro bya Jima aho yitabwagaho n’abaganga.

Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byatangaje ko uyu musaza w’imyaka 105 azashyingurwa mu gitondo cyo ku wa Kabiri, bijyanye n’imyemerere y’Idini ya Islam.

Perezida Kagame ari mu bayobozi bakuru bihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Numvise inkuru ibabaje. Njye n’umuryango wanjye twohereje ubutumwa bwo kwihanganisha umuvandimwe n’inshuti yacu Dr. Abiy Ahmed. Imana iguhe imbaraga muri ibi bihe bikomeye byo kubura uwawe.’’

Mu bandi bifatanyije na Minisitiri w’Intebe Dr Abiy, barimo Ambasaderi w’u Burusiya muri Ethiopia, Evgeny Terekhin, wagize ati “Ndabihanganishije mu bihe bikomeye by’urupfu.’’

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Moussa Faki Mahamat, na we mu izina ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yifatanyije na Dr Abiy.

Yagize ati “Ndihanganisha Dr Abiy Ahmed n’umuryango we, kubera urupfu rw’umubyeyi wanyu, Ato Ahmed Ali. Roho ye Imana iyakire ahera hayo. Umuryango wa AU wifatanyije namwe mu bihe nk’ibi bigoye.’’

Dr Abiy ni umukirisitu wakuriye mu idini ya Islam. Se yari Umuyisilamu mu gihe nyina Tezeta Wolde [witabye Imana] ari umukirisitu wo mu idini ry’Aba-Orthodox. Ni umwana wa 13 wa Ahmed Ali wari ufite abagore bane.

Ahmed Ali wari uzwi nka Aba Dabes, Aba Fita ni umusaza wari wubashywe cyane mu gace akomokamo ka Beshasha muri Leta ya Oromia.

Ahmed Ali w'imyaka 105 yitabye Imana aguye mu bitaro
Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Dr Ahmed Abiy w'imyaka 42 yabuze umubyeyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .