Umutekano, intugunda muri Libya,Tshisekedi... mu bishya mu Nteko rusange ya AU

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 10 Gashyantare 2019 saa 01:32
Yasuwe :
0 0

Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) bateraniye i Addis-Abeba muri Ethiopie mu Nteko rusange ya 32, yabereyemo ihererekanyabubasha hagati ya Perezida Paul Kagame wayoboraga AU mu 2018 na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi watorewe kumusimbura.

Iyi nteko rusange y’iminsi ibiri, izasozwa ku wa 11 Gashyantare 2019, yahawe inyito ivuga ‘‘Impunzi, abahungutse n’abakuwe mu byabo."

Ku ngoma ya Misiri ku buyobozi bwa AU igizwe n’ibihugu 55, Perezida Abdel Fattah, yagaragarije abitabiriye Inteko rusange kuri uyu wa 10 Gashyantare 2019 ko azaha umwihariko ibijyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba, ubucuruzi sn’ikibazo cy’abimukira.

Umwaka w’ibishya muri AU

Inteko rusange ya AU ibimburira iza 2019 yagaragayemo udushya dutandukanye, turenze kuba ariyo yashyize iherezo ku buyobozi bwa Perezida Kagame, inafungurira imiryango Perezida Sisi wa Misiri.

Ni iya mbere yitabiriwe na Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi na kandidatire itunguranye y’Umwami wa Eswatini, Mswati III, uhatanira kuzasimbura Perezida Sisi mu 2020.

Jeune Afrique yanditse ko bamwe bizeye ko Misiri izita cyane ku kugarura ku murongo ibibazo by’intugunda muri Libya.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Libya uri i Addis-Abeba yavuze ko ‘‘Misiri izashyira iherezo ku kibazo. "

Ku rundi ruhande ariko Misiri ishyigikiye cyane Maréchal Khalifa Haftar, wagaragaje ubushake buke mu rugendo rushingiye kuri politiki aha agaciro cyane imitegekere ishingiye ku gisirikare.

Komiseri w’Ubukungu muri Komisiyo ya AU, Victor Harrison, yagaragaje ko biteze byinshi mu mishanga y’ibikorwa remezo bihuriweho n’umugabane.

Ati ‘‘Mbere yo gufata inshingano zo kuyobora AU, Perezida Sisi yasabye abashoramari bo mu Misiri kugana Amajyepfo ya Afurika. Nababwira ko urwego rw’abikorera mu Misiri rwumvise ubutumwa rwahawe."

Iki gihugu kandi kinafitanye imikoranire yihariye na Libya ishingiye ku buhahirane, igaragaza icyerekezo cyacyo mu gukuraho imbogamizi zikiri mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika (CFTA).

Amasezerano ashyiraho CFTA azatangira gukoreshwa niyemezwa burundu n’ibihugu 22, ubu 18 bimaze kuyashyiraho umukono. Byitezwe ko iyi nteko igaragarizwamo aho ibindi bigeze biyubahiriza.

Imibanire ya Félix Tshisekedi na bagenzi be

Tshisekedi yakandagiye bwa mbere mu cyumba cyitiriwe Nelson Mandela ahateraniye Inteko rusange ya AU. Iyi nyubako niyo yaturutsemo umwanzuro w’abakuru b’ibihugu 10 wagaragazaga amakenga ku byavuye mu matora uyu mugabo yahigikiyemo Martin Fayulu bari bahanganye.

Iyi mvugo yazanye urunturuntu hagati y’abayobozi b’ibihugu n’ubutegetsi bwa RDC ariko AU iza gutangaza ko yanyuzwe.

Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, afungura Inama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku wa 7 Gashyantare 2019, yashimangiye ko ‘‘Twanyuzwe n’uburyo amatora yakozwe n’ihererekanyabubasha ryabayeho muri Madagascar na RDC.’’

Félix Tshisekedi ahanzwe amaso mu kongera kuzura umubano w’igihugu cye na AU wasaga n’uwajemo agatotsi ku ngoma ya Joseph Kabila, yasimbuye. Kabila wari ufitanye ibibazo na benshi mu baturanye be, yitabiraga Inteko za AU inshuro nke cyane.

Umwami Mswati III ku ntebe ya AU mu 2020?

Inteko iteraniye i Addis-Abeba niyo itorerwamo umukuru w’igihugu uzasimbura Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sissi, akayobora AU mu 2020.

Amahame y’imiyoborere muri AU aha amahirwe igihugu cyo muri Afurika y’Epfo gufata intebe. Ku ikubitiro mu bagaragaje inyota harimo Umwami wa Eswatini, Mswati III.

Kandidatire ye yazamuye amagambo menshi, ashingiye ku kuba ari mu bami bari ku ngoma mu buryo bweruye muri Afurika. Mswati III ayoboye igihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni n’ibihumbi 391.

Abasesenguzi babirebera hafi bagaragaza ko umwanzuro ku busabe bwa Mswati III ushobora gushingira ku bitekerezo by’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC).

Umutekano, intugunda muri Libya,Tshisekedi... mu bishya mu Nteko rusange ya AU

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza