00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuzunguzayi yagaragaye acuruza isenene muri Uganda Airlines

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 03:41
Yasuwe :

Ku mbuga nkoranyambaga hakwiriye amashusho y’umugabo ari mu ndege ya Uganda Airlines, yiteguraga guhaguruka i Entebbe yerekeza i Dubai ari gucuruza isenene ku bagenzi.

Ayo mashusho agaragaza uwo muntu mu gihe abagenzi bari bari kwinjira, afite ishashi y’ubururu yuzuyemo isenene hamwe n’utundi dushashi duto tw’umweru.

Abantu bamusabaga izo bakeneye, bakamuha amafaranga barangiza nawe akazibahereza. Amashusho hari aho agaragaza uwo muntu asubiza uwari umuhaye amafaranga ayo yari afite nko mu rwego rwo kwerekana ko ari make.

Uganda Airlines yasohoye itangazo ivuga ko uburyo izo senene zacuruzwaga bitubahirije ubuziranenge, ko yo idateganya gukora muri ubwo buryo ariko igaragaza ko byagaragaye ko abagenzi bazikunda.

Iti “Turateganya kongera isenene ku mafunguro yacu, ku ngendo zacu z’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.”

Yasobanuye ko kongera iseneni mu bicuruzwa mu ndege bizatuma umuco wa Uganda urushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga cyane ko isenene zikundwa cyane mu muco w’Abanya-Uganda.

Abantu benshi banenze Uganda Airlines, bavuga ko ibyakozwe bigaragaza ubunyamwuga buke kuba umugenzi ashobora kugera mu ndege akahahindura isoko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .