Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Libya yishwe na coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Mata 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Mahmoud Jebril wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Libya yapfuye azize Coronavirus nk’uko byatangajwe n’ishyaka yabarizwagamo.

Uyu musaza w’imyaka 67 yanduriye Coronavirus mu Misiri mu mpera za Werurwe, yaguye mu bitaro by’i Cairo.

Yayoboye Guverinoma y’inzibacyuho mu mezi make yakurikiye imvururu zo mu 2011 zakuye ku butegetsi Colonel Muammar Gaddafi.

Guverinoma yemewe ku rwego mpuzamahanga muri Libya yihanganishije umuryango wa Mahmoud Jebril, ivuga ko ari icyitegererezo mu gihugu.

Yabaye Minisitiri w’Intebe wa Libya mu gihe cy’amezi arindwi, nyuma ashinga ishyaka rye bwite ryiswe National Forces Alliance.

Yafatwaga n’abambari be nk’umuntu ufite ubushobozi bwo gusubiza igihugu hamwe nyuma y’imyaka myinshi kirimo imvururu.

Mu 2012, ishyaka rye ryatsindiye imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko nubwo we amategeko atamwemereraga kwiyamamaza kubera umwanya yari yaragize muri Guverinoma.

Ku butegtesi bwa Colonel Gaddafi, Jebril yari umuyobozi w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubukungu.

Mahmoud Jebril yahitanywe na Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .