Zimbabwe: Igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi cyongerewe kuri 320 %

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 9 Ukwakira 2019 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe amashanyarazi muri Zimbabwe rwongereye igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 320 %.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’amashanyarazi atangwa ndetse no kongerera ubushobozi ibikoresho ngo bagabanye ibura rya hato na hato ry’umuriro.

Zimbabwe imaze igihe mu bibazo by’ubukungu guhera mu 2017 ubwo uwari Perezida Robert Mugabe yakurwaga ku butegetsi.

Kongera ibiciro by’amashanyarazi byarakajwe benshi mu baturage bamaze igihe bahanganye n’ubwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi byangombwa nkenerwa.

Guverinoma ivuga ko ibura rya hato na hato ry’umuriro rishobora no kumara amasaha 18 ku munsi, byagiye bigira ingaruka ku nganda n’ibindi bikorwa bya Leta n’abikorera, utibagiwe n’abaturage mu ngo zabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .