00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimbabwe: Sosiyete yo mu Bwongereza yahaye Mugabe ruswa

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Iperereza ryakozwe na BBC ryagaragaje ko kimwe mu bigo bikomeye byo mu Bwongereza, byahaye ruswa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe.

Iyo Sosiyete icuruza itabi, British American Tobacco (BAT), yagize uruhare muri ruswa iri hagati y’ibihumbi 300 na 500 by’amadolari yahawe Ishyaka rya Zanu-PF rya Mugabe mu 2013.

Inyandiko zigaragaza ko iyi sosiyete yatanze ruswa no muri Afurika y’Epfo ndetse ko yagize uruhare mu bikorwa byo gutata abo yari ihanganye nabo igamije kubasenya.

Mugabe yavuye ku butegetsi mu 2017, apfa mu 2019. Yayoboye Zimbabwe mu gihe cy’imyaka 37.

Iyo ruswa yari igamije korohereza BAT gukora nta nkomyi, hanyuma inganda z’ibigo bahanganye zigacibwa intege. Ntabwo inyandiko zigaragaza neza niba iyo ruswa yaratanzwe.

Robert Mugabe yahawe ruswa iri hagati y'ibihumbi 300 na 500 by'amadolari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .