00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyara abana bakabata bafatiwe ibyemezo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 13 August 2012 saa 02:25
Yasuwe :

Hashyizweho ingamba nshya zo guhashya no gukumira ko abana bava mu miryango bajya mu bigo birera impfubyi, ni muri urwo rwego n’ababyara abana bakabata bafatiwe ingamba, zirimo kubagira inama.
Nyuma yo gufunga kimwe mu bigo birera imfumbyi cyitwa Mpore-PEFA, ihuriro ribifite mu nshingano rigizwe n’abayobozi bahagarariye imirenge, abahagarariye amadini, inzego z’umutekano, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza, mu Rwanda ryahereye mu karere ka Kicukiro, ku (…)

Hashyizweho ingamba nshya zo guhashya no gukumira ko abana bava mu miryango bajya mu bigo birera impfubyi, ni muri urwo rwego n’ababyara abana bakabata bafatiwe ingamba, zirimo kubagira inama.

Nyuma yo gufunga kimwe mu bigo birera imfumbyi cyitwa Mpore-PEFA, ihuriro ribifite mu nshingano rigizwe n’abayobozi bahagarariye imirenge, abahagarariye amadini, inzego z’umutekano, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza, mu Rwanda ryahereye mu karere ka Kicukiro, ku bufatanye na HHC (Hope and Homes for Children) ari wo muryango uharanira ko buri mwana agira umuryango abarizwamo bashyizeho ingamba zikarishye zo gukumira itabwa ry’abana ubusanzwe bahitaga bajyanwa mu bigo.

Izi ngamba zashyizweho mu nama yahuje iri huriro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nyakaganga 2012 i Gikondo.

Muri iyi nama Habimfura Innocent, umukozi muri HHC ushinzwe gahunda zo gukumira ko hagira umwana uva mu muryango ajya mu bigo by’imfubyi, yavuze ko ababyeyi bata abana (ku mihanda, ku mavuriro, mu nsengero n’ahandi) kubera impamvu zishobora gukumirwa haramutse habayeho ubujyanama ku babyeyi bata abana babo. Yongeraho kandi ko guta abana byakumirwa buri Munyarwanda aramutse abaye ijisho rya mugenzi we nk’uko abagize iri huriro babyiyemeje nka zimwe mu ngamba nshya bafashe.

Izindi ngamba nshya bashyizeho ni ugukumira hakiri kare itabwa ry’abana bajyanwaga mu bigo haganirizwa abakobwa bigaragara ko batwite, kandi bashobora guta abana, ubusanzwe bahitaga bajyanwa mu bigo birera impfubyi.

Yifashishije ubushakashatsi bwakozwe na HHC, Habimfura avuga ko byoroshye kubona abakobwa bashobora guta abana nyuma yo kubabyara. Avuga ko ababakobwa bagabanyije mu byiciro bitatu ari byo: abakobwa babyara bakiri mu ngo iwabo yita ko baba bakiri abana, aba kabiri ni abakobwa babyara bibana (single mothers) aho abeshi avuga ko baba ari indaya naho aba gatatu ni abagore babyara babana n’abagabo ariko batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Habimfura avuga ko biyemeje kuzajya bagana abakobwa nk’aba bigaragara ko batwite bakagirwa inama, cyangwa bakayoborwa muri iri huriro biryo bakaba bashyigikirwa mu mikoro no mu bufasha bundi ngo batazata abana babyaye. Avuga kandi ko bateganya kuzabaha amahugurwa mu gihe cya vuba bakabasobanurira ibyiza byo kurerera umwana mu muryango n’uko bashyigikirwa mu kwibumbira mu makoperative bakivana mu bukene bukunda gutuma benshi bata abana babyaye.

Habimfura yagize ati ”Igihe wabaganirije hakiri kare ukaganiriza imiryango yabo cyangwa ababateye inda ukabasha kubahuza bafata ingamba zo kurera abana babo mu bwumvikane, aho kubata mu mihanda kuko haba habayeho gukumira hakiri kare.”

Uwicyeza Espèrance, umukozi ushizwe uburinganire, iterambere ry’umuryango no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Karere ka Kicukiro yavuze ko gufunga ikigo cya Mpore-PEFA byatumye ababyeyi bagabanya umugenzo wo guta abana, kuko baba bazi ko atawe atoragurwa akarerwa n’umuturanyi we (ba malayika murinzi) aho kujyanwa mu kigo nka kera.

Avuga ko iri huriro ryabafashije mu cyane kandi ko bifuza ko ryakwaguka. Yagize ati ”Turifuza ko iri huriro ryaboneka ahandi mu yindi mirenge cyane cyane ifite ibigo by’imfubyi rikagera no ku rwego rw’igihugu.”

Ubushakashatsi bwakozwe na HHC mu bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Abana bugaragaza ko abana barenga 60% baba mu bigo bafite ababyeyi.

Nyinawagaga Claudine, Umunyamabanga Nshingabikorwa wa HHC, ubwo yaganiraga na IGIHE yavuze ko abana bakurira mu bigo birera imfubyi, hari ibintu bimwe na bimwe baba Babura.

Avuga kandi ko iyo umwana uba mu kigo cy’imfubyi agiye kuba mu muryango ahinduka mu myifatire ku buryo bugaragara.

Yagize ati ”Arahinduka akaba umwana mwiza w’igitangaza kuko cya kindi aba yarabuze cy’urukundo n’igituza cya nyina aba akibonye, kikamumara za mpungenge kwa kundi yari kujya kwicara mu nguni ya wenyine noneho agatangira kwegera abandi akaba umwana rwose usanzwe, wumvira, wiga neza, ukora uturimo tw’imuhira ; umwana usanzwe.”

Mu Rwanda hari ibigo 33 birera abana nyuma y’aho icya 34 ari cyo Mpore-PEFA gifungiwe. Biteganijwe ko mu 2014 ibi bigo byose nabyo bizaba byarafunzwe kuko mwana w’u Rwanda ukirererwa mu bigo birera imfubyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages