00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafashe neza inka bahawe na "Send a Cow Rwanda", bahawe impamyabushobozi

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 10 August 2012 saa 02:19
Yasuwe :

Send a cow Rwanda yahembye abaturage 28 boroye neza inka yabahaye , binyuze muri cooperative “Imbarutso ya Bicumbi” ikorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, kuri iyi tariki ya 9 Kanama 2012.
Aba borozi 28 b’indashyikirwa bahawe impamyabushobozi z’aborozi beza, ni bamwe mu basaga 67 borojwe na Send a cow Rwanda maze bakiteza imbere mu buryo bugaragara.
Zimaze kubyara, abo 28 bituye abandi bazikeneye, bongeraho no kwishyura inguzanyo bari bahawe ubwo bubakaga ibiraro, (…)

Send a cow Rwanda yahembye abaturage 28 boroye neza inka yabahaye , binyuze muri cooperative “Imbarutso ya Bicumbi” ikorera mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muyumbu, kuri iyi tariki ya 9 Kanama 2012.

Aba borozi 28 b’indashyikirwa bahawe impamyabushobozi z’aborozi beza, ni bamwe mu basaga 67 borojwe na Send a cow Rwanda maze bakiteza imbere mu buryo bugaragara.

Zimaze kubyara, abo 28 bituye abandi bazikeneye, bongeraho no kwishyura inguzanyo bari bahawe ubwo bubakaga ibiraro, kandi imiryango yabo yateye imbere ku buryo bugaragara kuko bakurikiye neza amahugurwa yo gucunga umutungo.

Nk’uko ba nyir’uguhabwa inka babitangaje, bahawe amahugurwa yo gufata neza amatungo, gukoresha ifumbire, ndetse n’uburyo amata yagirira umuryango akamaro kubwo kuyanywa no kuyagurisha ariko uzigama.

Bashayija Yohani umwe mu bahawe inka ubwo IGIHE yamusangaga mu kiraro cy’inka ye, yavuze ko ubwa mbere yorora inka yari ayihawe na Send a cow Rwanda. Yagize ati: “Ubu umuryango wanjye unywa amata, ifumbire ndayikoresha nkahinga urutoki n’ibigori, kandi nyuma yo kwitura abandi dore naguze n’indi nka”.

Umukecuru Nyirajyambere Speciose wagaragaje ko yizihiwe cyane ubwo yakiraga impamyabushobozi, yavuze ati: “ Murabona ko nshaje ariko amata nahawe na send a cow Rwanda atuma umubiri wanjye uyaga kandi namwe murabyibonera”.

Munyankusi Laurant waje ahagarariye Send a cow Rwanda yashimiye abakomeje gufata neza inka bahawe, abasaba kurushaho kwigisha n’abandi baziturwa nyuma. Munyankusi yababwiye ko batagomba gutega amaboko inkunga zitandukanye, ababwira ko ahubwo bageze ku rugero rwo kunganira abandi bakiri inyuma yabo.

Mbere yo kubaha inka, Send a cow Rwanda ibanza kubaha amahugurwa n’ingendo shuri mu Rwanda no hanze kugirango amatungo yabo arusheho gufatwaneza. Bongeraho no guhugura abajyanama mu bworozi(Paravet) bunganira inka igihe ihuye n’ikibazo muganga w’amatungo atari yahagera. Aya matungo atangwa muri gahunda ya girinka, kandi bitewe n’uburyo izinka zikurikiranwa cyane zibyara buri mwaka kugira ngo Abanyarwanda bave mu bukene.

Mu gihe cy’imyaka 10 imaze, Send a cow Rwanda imaze kugera mu turere dusaga 7 mu Rwanda, mu Karere ka Rwamagana ikorana na Koperative “Imbarutso ya Bicumbi” ihuza imirenge 3 ikagira abanyamuryango barenga 1000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages