00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakozi b’Ibitaro bya Butaro bahuguwe mu rurimi rw’Icyongereza

Yanditswe na

Abdu Nyampeta

Kuya 13 June 2012 saa 04:36
Yasuwe :

Ku bufatanye bw’Umuryango “Inshuti mu buzima” (Partners In Health) n’ibitaro bya Butaro, hahuguwe abakozi babyo mururimi rw’icyongereza mu gihe cy’amezi atandatu.
Kuba u Rwanda rwarinjiye mu Muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika EAC (Est African Community) ndetse n’umuryango w’ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza (Commonwealth), byabaye ngombwa ko abakozi b’ibigo by’abikorera ndetse n’ibishamikiye kuri Leta bahugurwa muri urwo rurimi, kugira ngo barusheho kuba intyoza, kuko muri (…)

Ku bufatanye bw’Umuryango “Inshuti mu buzima” (Partners In Health) n’ibitaro bya Butaro, hahuguwe abakozi babyo mururimi rw’icyongereza mu gihe cy’amezi atandatu.

Kuba u Rwanda rwarinjiye mu Muryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bwa Afurika EAC (Est African Community) ndetse n’umuryango w’ibihugu byakoronijwe n’Ubwongereza (Commonwealth), byabaye ngombwa ko abakozi b’ibigo by’abikorera ndetse n’ibishamikiye kuri Leta bahugurwa muri urwo rurimi, kugira ngo barusheho kuba intyoza, kuko muri ibyo bitaro abaganga b’abakorerabushake b’’Inshuti mu buzima’ bose ari rwo bavuga.

Kamanzi Emmanuel uhagarariye “Partners In Health” yasabye abahuguwe gukoresha neza ururimi rw’Icyongereza, abizeza ko bazakomeza kubashyigikira mu buryo bwose bushoboka.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Butaro Dr. Mpunga Tharcisse avuga ko bashishikajwe no gutanga serivisi nziza mu bijyanye n’ubuzima.

Ayo mahugurwa yatanzwe n’ishuli rya “ International English Language School”, rihugura abakozi 50, bose bahabwa impamyabumenyi.

Ibitaro bya Butaro biri mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, byubatswe ku bufatanye na Leta y’U Rwanda n’umuryango Partners in Health (Inshuti Mu Buzima) na Clinton Foundation. Ni ibitaro byo ku rwego mpuzamahanga, dore ko bifite ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru bikaba binakoresha ikoranabuhanga rihambaye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages