Ubushakatsi bwakozwe,bwerekana ko abakozi bakora amasaha y’ijoro,ngo bahura n’ibibazo bitandukanye, nko kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, nyuma bivamo kugira ikibazo cy’indwara y’umutima ndetse no kugira ikibazo cyijyanye n’imikorere y’ubwonko, kuko ngo basanze abakora ijoro bahura n’ibi bibazo kurusha abakozi babakora amasaha y’amanywa.
Nk’uko urubuga rwa BBC rubitangaza, ngo ubu bushakashatsi bwakorewe kubakozi barenga miliyoni 2, bukorerwa mu gihugu cy’u Bwongereza ndetse no muri Kaminuza ya Ontario yo mu gihugu cya Canada, bwerekanye ko abakozi bakora amasaha y’ijoro, ngo usanga bahura n’ingaruka z’umunaniro, ngo kandi ugasanga bananiza umubiri wabo, nyamara ngo mu gihe wo uba ushakaga kuruhuka, bityo ngo ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo, ari nabyo bivamo kugira indwara y’umuvuduko w’amaraso ndetse no kurwara indwara ya diyabete kuri abo bakozi.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera ku 17,359, bwerekanye ko, abagera ku 6,598 bari bafite ikibazo cyo kurwara umutima, naho abagera ku 1,854 bakaba barasanganywe ikibazo cyo kugabanuka k’ubwenge bwabo bitewe no kubura amaraso ahagije yerekeza mu bwonko. Ibi byose bikaba kandi byaragaragaye ku bakozi bakora ijoro kurusha abakora amanywa.
Umwe mubashakashatsi Dan Hackam wo muri Kaminuza ya Ontario yo muri Canada, yerekanye ko abakozi bakora amasaha y’ijoro, usanga ngo bananiza ubwonko bwabo ndetse ngo ugasanga bituma bahorana umunaniro mu mubiri wabo.
Aba bashakashatsi, batanga inama kuri aba bakozi, bavuga ko kugirango barusheho kwirinda izi ndwara, ngo bagomba kwirinda guhora bakora ijoro, kuko ngo hari nk’aho usanga abakozi benshi bagera ku masaha 12 bataruhuka, bityo bakavuga ko abo bakozi, bagomba byibuze kujya bafata amasaha y’amanywa bakaruhuka bihagije.



















TANGA IGITEKEREZO