Mu nama ya gatanu ihuza Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga, barasabwa kugira uruhare muri gahunda zinyuranye z’igihugu zigamije iterambere no kurushaho gusobanurira abataragira amahirwe yo kugera aho u Rwanda rugeze.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Mary Bayne wafunguye iyi nama, yatangaje ko igamije gusobanurira Diaspora aho igihugu kigana n’aho kigeze ngo bamenye uruhare rwabo nk’abanyarwanda baba hanze.
Ati “Inama ibaye mu gihe cyiza hategurwa gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya kabiri, bikaba bigiye gutuma hategurwa igenamigambi Leta na Diaspora basobanukiwe kimwe hakaba hakenewe ubufatanye ngo rishyirwe mu bikorwa.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB Clare Akamanzi, yasabye ababa muri Diaspora kuba abavugizi mu bihugu batuyemo batanga amakuru yatuma ishoramari ryo mu Rwanda rizamuka.
Karara Gustave, umuyobozi w’urugaga rw’Abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN), yatangaje ko Diaspora Nyarwanda izakomeza kugira uruhare mu gufatanya n’Abanyarwanda bari imbere mu gihugu kugiteza imbere.
Avuga ko mu byo bagezeho harimo umushinga ’One Dollar Campaign’ wari ugamije kubakira imfubyi za Jenoside zitagira aho ziba, Umushinga wa ’Diaspora Village’ wubatse inzu z’abatishoboye mu Karere ka Bugesera n’ibindi.
Avuga nanone ko bashoboye guhamagarira Diaspora kuza gutanga ubumenyi mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuvuzi n’ubuhinzi hagamijwe kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Iyi nama iteganywa na sitati igenga urugaga rw’Abanyarwanda baba mu mahanga (Rwanda Diaspora Global Network), ikaba iterana rimwe mu myaka ibiri.
Kuri gahunda y’uyu munsi byari biteganyijwe ko batora Komite ibahagarariye yo gusimbura iyari bucyure igihe.



















TANGA IGITEKEREZO