00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasambu asaga miliyoni 10 amaze kubarurwa

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 19 December 2012 saa 08:36
Yasuwe :

Minisiteri y’umutungo kamere, iratangaza ko amasambu 10,038,209 amaze kubarurwa mu gihugu hose, naho ibyangombwa bimaze gukorwa bikaba bibarirwa muri miliyoni enye n’ibihumbi 200 mu gihe abamaze kubibona mu ntoki bagera kuri miliyoni ebyiri.
Ibi byagaragarijwe mu imurikabikorwa rya Minisiteri y’umutungo kamere ryabaye ku wa 18 Ukuboza 2012, ku nsanganyamatsiko igira iti ”Turengere ibidukikije, dukoresha neza umutungo kamere tugamije iterambere rirambye.”
Muri iri murikabikorwa Minisitiri (…)

Minisiteri y’umutungo kamere, iratangaza ko amasambu 10,038,209 amaze kubarurwa mu gihugu hose, naho ibyangombwa bimaze gukorwa bikaba bibarirwa muri miliyoni enye n’ibihumbi 200 mu gihe abamaze kubibona mu ntoki bagera kuri miliyoni ebyiri.

Ibi byagaragarijwe mu imurikabikorwa rya Minisiteri y’umutungo kamere ryabaye ku wa 18 Ukuboza 2012, ku nsanganyamatsiko igira iti ”Turengere ibidukikije, dukoresha neza umutungo kamere tugamije iterambere rirambye.”

Muri iri murikabikorwa Minisitiri w’umutungo kamere Kamanzi Stanislas yatangaje ko kuri ubu hari gutunganywa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri buri karere.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda REMA gitangaza ko hegitari 601 ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi zamaze kubungabungwa, ndetse na hegitari 1431 z’inkengero z’umugezi wa Nyabarongo.

Asobanura ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Minisitiri Kamanzi yavuze ko intego nyamukuru ari uko nibura ayo mabuye yazaba yongera 5% ku mutungo wose w’igihugu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Uyu mwaka umusaruro w’amabuye y’agaciro wageze kuri miliyoni 150 z’amadolari, bikaba biteganyijwe ko mu mwaka w’2017 u Rwanda rwazaba rwinjiza ari hagati ya miliyoni 400 na miliyoni 500 z’amadolari.

Mu mashyamba intego nyamukuru ni uko mu mwaka wa 2020 yaba ari ku kigerereranyo cya 30% by’ubuso bw’u Rwanda, aho kuri ubu ageze kuri 24,5%.

Mu ngamba zo kongera amashyamba ni ishyamba rya Gishwati ryari ryarangiritse rigasigara hafi kuri hegitari imwe ubu riri kongerwa kugira ngo rizagere nibura kuri hegitari 70.

Mu bijyanye no kungabunga umutungo kamere w’amazi, Minisitiri Kamanzi yavuze ko hakiri imbogamizi muri uru rwego kuko ngo rwakunze kurangwa n’intege nke.

Kabalisa Vincent de Paul ushinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda yongeyeho ko kuri ubu hari gukorwa inyigo zitandukanye kugira ngo ibibazo bigaragara mu micungire y’umutungo w’amazi biveho.

Ubu hamaze gushyirwaho politiki y’imikoreshereze y’amazi, hakaba hanategurwa igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’umutungo kamere w’amazi mu Rwanda.
Mu guhangana n’imvura iteza isuri hagaragajwe ko hubatswe meterokibe 1228 za ‘gabions’ mu karere k’amakoro, mu rwego rwo guhangana n’umuvuduko w’amazi.

Mu rwego rwo gufata amazi y’imvura hubatswe ibigega mu karere ka Bugesera bifite ubushobozi bwo kubika amazi angana na meterokibe 370 buri kigega, hanabungabungwa inkengero z’umugezi wa Sebeya zingana na hegitari 511 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages