Mu bushakashatsi bwakozwe na RAB ku nkunga ya AGRA (Alliance for Growing Africa’s Agriculuture) mu mushinga witwa “Guteza imbere uburenganzira ku butaka bw’umuhinzi uciriritse cyane umugore mu Rwanda”, hagaragajwe ko abagore hirya no hino mu gihugu bafite ubutaka buto bigengaho kandi ngo ntibabugireho ijambo ngo badasenya cyangwa bakitwa ibishegabo mu muryango.
Umuyobozi w’Umushinga wakoze ubwo bushakashatsi, Peter Badege, yatangaje ko uretse kuba ubutaka abagore banditsweho ari buto buba butagera kuri hegitari ngo usanga n’ubwo hari abazi amategeko abarengera bakomeza kubaho batishimye ngo badateza impagarara.
Yagize ati “ Ubushakashatsi bwakorewe mu turere tune bwagaragaje ko abagore 70% bafite ubutaka buba butageze kuri hegitari imwe kandi nta myanzuro ifatika babugiraho kuko gutinya abagabo babo.”
Yakomeje avuga ko nubwo bazi akamaro k’ubutaka n’uburenganzira babufiteho ariko ngo ibyo ntibihagije ahubwo nabo nibagire uruhare ku myanzuro ifatwa ku mikoreshereze y’ubutaka.
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Mirembe Justine, yatangaje ko uretse kwandika amategeko arengera abagore, bakanayashyikirizwa banabasobanuriye ibijyanye no guharanira uburenganzira bwabo.
Yagize ati “ Twabahuguye uko bagomba kuzamura imyumvire niba umugabo azanye igitekerezo cyo kugurisha ubutaka umugore ntahite agishyigikira mu gihe nta nyungu abona kizazana. Umugore nawe akwiye kugira ijambo ntapfane ibitekerezo bye ku bijyanye n’icyakoreshwa ubutaka ngo aranga kwiteranya cyangwa kwitwa igishegabo.”
Yakomeje avuga ko bamwe mu bagore bagiye bavuga ko birinda guhakana ibyemezo byafashwe n’abagabo babo ngo kuko akenshi iyo babyanze bivamo gukubitwa no kutumvikana cyangwa kwahukana bityo bagapfa kwemera ibyo babwiwe n’ubwo imbere mu mutima baba batabyishimiye.
Ubushakashatsi bwamuritswe bwakorewe mu turere twa Rusizi, Gasabo Kirehe na Nyamagabe nyuma y’uko kwandikisha ubutaka byasize utwo turere aritwo turimo ibibazo bikomeye ku bijyanye.
Abakoze ubwo bushakashatsi ubwo babumurikaga imbere ya bamwe mu bagize inzego za Leta ndetse n’iza sosiyete Sivile, basabye ko ubukangurambaga bugomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo abagore bareke gukomeza kubaho babangamiwe kandi bazi amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO