00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bandora Charles yakatiwe gufungwa imyaka 30

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 15 May 2015 saa 01:27
Yasuwe :

Urukiko rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda rwakatiye Charles Bandora igihano cyo gufungwa imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ubwumvikanye bugamije gukora Jenoside no kuba icyitso cyo kurimbura imbaga.

Kuri uyu wa 15 Gicuurasi 2015, Urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rwasomye Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Bandora Charles ku byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Bandora yaregwaga ibyaha bitandatu (6) birimo Bandora Charles ibyaha bitandatu birimo icya jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, kurimbura imbaga no kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Yahamijwe icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside hashingiwe ku mvugo z’abatangabuhamya ndetse n’ubwiregure bwa Bandora, aho bahurije ku kuba mu gitondo cyo kuwa 7 Mata 1994 mu gikari kwa Bandora harabereye inama, igakurikirwa n’ibikorwa byo gutanga imipanga ndetse no kwica abatutsi.

N’ubwo abatangabuhamya Baziga Charles na Hakizimana Degaule baremereye Ubugenzacyaha ko kwa Bandora habereye inama ariko bagera mu Rukiko bakabihakana bakanavuga ko ibyo bavuze mbere babihatiwe bizezwa ibihembo no kurekurwa, Urukiko rukaba rwarabihaye agaciro kuko bihura n’ibyavuzwe n’abandi batangabuhamya.

Kuri iki cyaha kandi Bandora yireguye avuga ko nta nama yabereye iwe, ko ahubwo yasahuwe, akavuga ko yageze ku Ruhuha ahurujwe n’abakozi be nyuma yo gusahurwa n’abasirikare, akongeraho ko akihagera yahise ajya kwifungirana mu biro bye mu gihe cy’amasaha atandatu.

Urukiko rwasanze Bandora yivuguruza mu myiregurire ye, kuko hari n’aho yavuze ko yageze ku Ruhuha agasanga koko yasahuwe, agahuruza uwari Burugumesitiri, nyuma akajya kugura ibikoresho byo gusana ibyari byangijwe. Urukiko rwongeyeho kandi ko atari guhuruza Burugumesitiri abuga ko yasahuwe, ngo amusige mu bibazo bye maze ajye kwifungirana mu biro.

Gusa Urukiko rwosanze izindi nama zitegura jenoside zivugwa n’Ubushinjacyaha nka kimwe mu bigize icyaha cyo gucura umugambi wa Jenoside, zo zidahama Bandora, kuko nta bindi bimenyetso simusiga byazitanzweho.

Icyaha cya 2 Bandora yashinjwaga ni icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho Ubushinjacyaha buvuga ko Bandora yakoranyije abacuruzi, abakozi bakoraga ku modoka ze, abasirikare n’abapolisi, arikomu bushishozi bw’Urukiko rukaba rwarasanze icyo cyaha kitamuhama.

Icyaha cya 3 ni ciya Jenoside no kuba icyitso cy’abakora jenoside, aho hashingiwe ku ruhare yagize mu ifatwa ry’icyemezo cyo gutanga imipanga, kuba yaratanze amabwiriza yo kwica abatutsi mu Gatanga ndetse no ku Ruhuha, kuba yaratanze imodoka yifashishijwe mu kujya kwica no gusahura kwa Mugenzi Ezechiel ndetse n’uruhare rwe mu nama yo gucura umugambi wo gukora jenoside, Urukiko rwasanze Bandora ahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside aho kuba icyo gukora jenoside kuko we nta muntu yiyiciye ahubwo akaba yarateye inkunga ababishe.

Ibyaha byahamye Bandora yagombaga kubihanishirizwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ariko kuko icyo gihano kitari mu biteganyirijwe abashinjwa mu manza mpuzamahanga zoherejwe mu Rwanda bituma igihano gishyirwa ku gifungo cya burundu.

Kuba Bandora ataragoye Urukiko mu maburanisha, iyo ni impamvu nyoroshyacyaha ituma agabanyirizwa igihano, ari na yo mpamvu yakatiwe igifungo cy’imyaka 30, Urukiko runamusonera amagarama y’urubanza kuko aburana afunze.

Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’Urukiko, Me Bikotwa Bruce umwe muri babiri bunganira Bandora Charles yatangaje ko batanyuzwe, bityo bakaba bagiye gufasha umukiliya wa bo gukora imyanzuro y ‘Ubujurire bagomba gushyikiriza Urukiko rw’ikirenga bitarenze iminsi 15.

Alain Mukurarinda, Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatangaje ko banyuzwe n’imyanzuro y’Urukiko, ariko ko n’ibyaha Bandora yahanaguweho bagiye kwicara bagasuzuma ingingo zagendeweho, basanga hari aho zidasobanutse na bwo (Ubushinjacyaha) bukabijuririra.

Bandora yagejejwe mu Rwanda kuwa 10 Werurwe 2013 yoherejwe n’Urukiko rwa Oslo muri Norvege.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages