00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Barinubira abanyerondo babicaza hasi babishyuza amafaranga y’isuku n’umutekano

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 17 February 2016 saa 03:04
Yasuwe :

Mu Murenge wa Gatsata abaturage baravuga ko bakangurwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze babishyuza amafaranga y’irondo hamwe n’ay’isuku, mu gihe abandi batangirirwa mu nzira bakicazwa hasi iyo basanze batarishyuye.

Gukomangirwa mu museso, gutangirirwa mu nzira bagiye ku kazi bakicazwa hasi, ubu ni bumwe mu buryo abaturage bavuga ko bukoreshwa mu kubishyuza amafaranga y’irondo n’isuku.

Abaturage bavuga ko iyo bigeze mu matariki asoza ukwezi, abayobozi b’Umudugudu baherekejwe n’abanyerondo baba bitwaje inkoni, baza kubishyuza mu buryo bita ko budahwitse.

Kambanda Jean Bosco, utuye mu Kagari ka Nyamabuye yagize ati “Ujya kumva mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo ukumva bahondaguye ku rugi, nta nubwo bakomanga uko bisazwe ahubwo barahonda umuntu agashigukira hejuru. Ikibabaje ni uko hari n’igihe baza bakaguhondera ku rugi gutyo kandi warishyuye bakwibeshyeho.”

Mutuyimana Agnes utuye mu Kagari ka Nyamabuye, we avuga ko hari n’abo batangirira mu nzira bakabicaza hasi.

Yagize ati “Urazinduka ugiye ku kazi, ugasanga abanyerondo, ushinzwe umutekano, umukuru w’umudugudu n’abandi bagabo tutazi bahagaze mu nzira. Iyo ugize ibyago bagasanga utarishyuye amafaranga y’irondo wenda warishyuye ay’ibishingwe gusa, ntibashobora kukubabarira ngo ushake andi ahubwo bahita bakwicaza hasi kugeza igihe uyaboneye ukishyura bakabona kukurekura.”

Nk’uko aba baturage bakomeza babivuga,ntibajya bamenyera igihe nyakuri cyo kwishyura aya mafaranga.

Aba baturage bifuza ko hashyirwaho itariki ntarengwa yo kwishyura, ngo kuko kuri ubu ababishyuza baza igihe bashakiye.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gatsata, Uwinkindi Angelique, yatangarije IGIHE ko umukwabu udakorwa buri munsi.

Yagize ati “Nibyo koko uwo mukwabu urakorwa, ariko ntukorwa buri munsi, kandi nta muturage ukomangirwa saa kumi n’imwe za mugitondo ahubwo dutangira nka saa kumi n’ebyiri hamaze gucya. Kuba bivugwa ko hari abicaza abantu hasi ntabwo aribyo tugiye kubikurikirana, uzafatwa yishyuza muri ubwo buryo azabihanirwa.”

Mu Murenge wa Gatsata, ubwitabire bwo kwishyura amafaranga y’irondo n’ibishingwe bugeze kuri 70%.

Ibi ngo bikaba bigaragaza ko hari bamwe mu baturage batitabira kwishyura, mu gihe uyu Murenge ufite abanyerondo 150 baba bagomba guhembwa ibihumbi 20 buri kwezi umwe umwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ladislas Ngendahimana, yatangaje ko abaturage bagomba kuzuza inshingano zabo.

Yagize ati “Bakwiye kuzuza inshingano zabo mu gihe biri mu nyungu rusange. Kugira isuku n’umutekano ni uburenganzira n’inshingano kuri buri wese.”

Yakomeje avuga ko amafaranga y’isuku agenwa n’inama njyanama y’Akarere hashingiye ku miterere yihariye y’ahantu irimo ubunini bw’umuryango, intera hagati y’aho imyanda iva n’aho bayijyana.

Amafaranga y’umutekano na yo agenwa n’inama njyanama y’Akarere kandi agatangwa nk’insimburamubyizi kuko buri wese asabwa kurara irondo mu rwego rwo kwicungira umutekano.

Bamwe mu banyerondo b'umwuga mu mujyi wa Kigali

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages