Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015, nyuma yaho uyu mwana yari yaburiwe irengero ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 14 Gicurasi ubwo yarimo akina n’abandi bana ahasigaye ise umubyara akaza akamujyana barimo kuganira nyuma ntagaruke.
Ku mugoroba nyina w’umwana yaramubuze abajije abandi bana bari bahoze bakina bamubwira ko yajyanye na Papa we. Nibwo yahise afata inzira ajya kumushakira kwa se dore ko bari baratandukanye agezeyo abajije umwana se, amubwira ko atigeze amuca iryera ihita asubira mu rugo.
Mama w’umwana yahise abimenyesha abari kwirondo bakomeza gushakisha baza kubona umurambo w’uwo mwana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ariko utariho umutwe.
Bahise bamenyesha inzego zitandukanye banata muri yombi se w’umwana nyuma aza kwemera ko ari we wamwishe ndetse anerekana aho yahishe uwo mutwe w’umwana we.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Kayigi Emanuel, avuga ko uyu mugabo bigaragara ko asa n’uwahuye n’ihungabana bakaba bakomeje kumukoraho iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo y’icyaba cyamuteye kwivugana umwana we.
IP Kayigi yagize ati “Dukomeje kumokoraho iperereza dore ko avuga ko yari agiye kugurisha uwo mutwe akaba yawungukamo amafaranga menshi ariko abo avuga ko bari kuwugura dusanze ari abantu bari bafitanye amakimbirane bamushinja kubibira ibitoki ariko iperereza riracyakomeje.”
Kayigi akomeza asaba ababyeyi kujya bakurikirana aho abana babo bari mu rwego rwo kwirinda ko hari abagizi ba nabi babahemukira.



















TANGA IGITEKEREZO