Yabitangarije mu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku biro by’Intara y’Iburengerazuba kuri uyu wa 13 Nzeri 2023.
Ku itariki 28 Kanama 2023, nibwo Habitegeko François yakuwe ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yariho kuva muri Werurwe 2021, asimbuzwa Dushimimana Lambert wari umusenateri.
Intara y’Iburengerazuba ifite umwihariko wo kugira uturere dutanu dukora ku Kiyaga cya Kivu biyihesha amahirwe y’ishomari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteli.
Nubwo bimeze bityo iracyagaragaramo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo igwingira ry’abana riri ku kigero cya 42% n’ibindi byiyongeraho ingaruka z’ibiza byibasiye iyi ntara muri Gicurasi uyu mwaka.
Habitegeko François wari umaze imyaka ibiri n’amezi atandatu ari Guverineri w’iyi Ntara ituwe n’abarenga miliyoni eshatu, yashimiye Umukuru w’Igihugu wari waramugiriye icyizere, avuga ko azakomeza gutanga umusanzu we mu guharanira iterambere ryayo.
Ati “Nyakubahwa Guverineri, abaturage b’iyi Ntara ndabagushimiye kandi ndabasaba kuzakomeza kugufasha kubafasha. Njye n’abakozi b’Intara twagerageje gukorana umurava ariko sinavuga ko byose byabaye shyashya. Birumvikana nk’abantu hari ibitwisoba ku bw’intege nke ariko n’ubushobozi bwa muntu bufite aho bugarukira”.
Yakomeje agira ati “Umusanzu twari dufite twarawutanze namwe ni ugushyiraho akanyu muzanye tugakomeza kubaka. Twizeye ko kandi impinduka twifuza zizashoboka kuko inzego zose ziri hano n’izitari hano ziteguye kugufasha”.
Yasabye Guverineri mushya kuzashyira imbaraga mu byo Perezida Kagame yemereye abaturage n’ibyo yagiye atangaho umurongo bikubiye mu nyandiko z’ihererekanyabubasha, ariko akita cyane ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage birimo imirire mibi n’igwingira, amakimbirane yo mu ngo no gufasha abahuye n’ibiza.
Mu bindi yavuze ko bikwiye gushyirwamo imbaraga harimo kurwanya isuri, guhuza urubyiruko n’amahirwe y’akazi aboneka mu Ntara no gukurikirana ibikorwa by’iterambere biyirimo.
Guverineri mushya Dushimimana Lambert yavuze ko azagerageza gukemura ibibazo bibangamiye abaturage b’iyi Ntara afatanyije n’abandi.
Ati “Icyo bidusaba ni uko dukora turi umwe, tugakorera hamwe tukita ku nshingano, haba twe abayobozi n’abakozi bose muri rusange…Ba nyakubahwa mwese muteraniye hano nongeye kubashimira kandi mbizeza ko tuzakorana neza”.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange yashimiye Habitegeko François avuga ko ku buyobozi bwe Intara yavuye ku mwanya wa gatanu ijya ku wa gatatu mu kwesa imihigo.
Yahaye ikaze guverineri Dushimimana Lambert amusaba gukorana neza n’abayobozi b’uturere kugira ngo abaturage babashe kubona serivisi nziza, bakemurirwe ibibazo, bafashwe kwiteza imbere.
Ati “By’umwihariko dukomeze kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda bwo nkingi ya mwamba y’igihugu cyacu”.
Minisitiri Kayisire yabwiye guverineri mushya ko ku bibazo asanzwe hashobora kuziyongeraho ibindi amusaba kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Dushimimana Lambert wavutse mu 1971, yaminuje mu bijyanye n’Amategeko aho yize muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!