00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ibishanga ntibyororerwamo”

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 27 May 2013 saa 09:32
Yasuwe :

Minsiteri y’Umutungo Kamere itangaza ko aborera mu bishanga baba barenze ku mabwiriza kandi bazajya bahanwa.
Minisitiri w’Umutungo Kamere Stanisalas Kamanzi yatangarije itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, bitemerewe kororera mu bishanga ko n’ahakigaragara inzuri z’amatungo n’inka ziri mu gikumba bitemewe.
Ati “Abakihororera ntabwo byemewe, ushobora gukoresha ibishanga uteramo ubwatsi bw’amatungo bakayagaburira ari mu biraro no mu bikumbi byayo.”
Minisitiri Kamanzi (…)

Minisitiri Kamanzi yakomeje avuga ko aho kororera mu bishanga hakoresha haterwamo ubwatsi, bukifashishwa mu kugaburira amatungo ku misozi no mu biraro kimwe no mu bikumbi byayo.

Avuga ko inzuri zigomba kuba ziri kuri metero 20 uvuye ku bishanga, metero 50 ku biyaga na metero 10 ku migezi nk’uko biteganywa n’itegeko.
Minisitiri Kamanzi yavuze ko abafite ibikumba by’inka mu bishanga babangamira ibidukikije, kuko byangiza bikanabangamira cyane ibishanga.

Kimwe n’ibindi bibazo bibangamira ibishanga, birimo abagifitemo amagaraji n’abafitemo inganda zimenamo amavuta, mazutu n’ibindi bikomoka kuri petelori bagomba kuhavana iyo mirimo igakorerwa ahabugenewe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages