Ku Gishushu mu Murenge wa Kimihurura, iruhande rw’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku wa 26 Gashyantare 2016 habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Benz irashya irakongoka.
Nyirayo Nshimyumukiza Déo, yavuze ko yavaga i Remera yerekeza mu Mujyi wa Kigali, ageze muri Feux Rouge zo ku Gishushu ngo inyuma ye haturutse imodoka yo mu bwoko bwa RAV4, yarimo umuntu wanywaga itabi, ajugunya agashirira ku modoka ye niko guhita ishya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa, yahakanye amakuru yatanzwe na nyir’iyo modoka kuko iperereza ryerekanye ko kuba yaba yaratwitswe n’itabi atari ukuri.
Yagize ati “Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bidashoboka mu gihe icyo gice cy’itabi cyaba kijugunywe ku buryo cyakongeza imodoka mu gice cy’imbere nk’uko byagenze kandi ububiko bw’amavuta bw’iyo Mercedes Benz yayo buri ahagana inyuma ku buryo byari kugera ahari lisansi”.
Yakomeje avuga ko umuriro utaturutse hanze ahubwo waturutse imbere nk’uko bigaragara ku mafoto yafashwe.
Yakomeje avuga ko iyo modoka yakozwe mu mwaka wa 1994 ku buryo ishobora kuba yari ifite ibibazo bijyanye n’ubuziranenge bwayo birebana n’intsinga zari zishaje.
Yongeyeho ko mu byo iperereza ryerekana, umupolisi wa mbere wahageze mu gikorwa cyo gutabara atigeze amenyeshwa na nyir’imodoka impamvu yo gushya kwayo, ku buryo yavugaga mbere ko atazi impamvu imodoka ye yahiye bityo akaba atarigeze avuga ibyerekeranye n’itabi.
ACP Célestin Twahirwa ati “Nyir’imodoka yavuze ko yahiye bitewe n’igice cy’itabi cyayijugunyweho nyuma y’isaha imwe bibaye, iyo abivuga mbere umupolisi aba yarakurikiranye iyo modoka uwarinywaga yarimo cyangwa se agatanga amakuru yari gutuma ifatwa."
Yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo impamvu nyayo y’uko gushya kw’iyo modoka kumenyekane, ariko ahakana ibivugwa by’uko uko gushya kwatewe n’umuntu wanywaga itabi akajugunya igice cyaryo hanze kigakongeza iyo modoka.



















TANGA IGITEKEREZO