Abakozi n’abayobozi ba Equity Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ku wa 25 Mata 2025.
Bagaragarijwe ko Bugesera yakoreshejwe nk’ahantu hoherejwe Abatutsi ngo bicwe n’inzara n’isazi ya Tsetse, hatozwa Interahamwe nyinshi zagombaga kwica Abatutsi benshi mu gihe gito.
Nyuma yo kuganirizwa hacanwe urumuri rw’icyizere banatemberezwa inyubako ziherereye mu Rwibutso rwa Ntarama zifite amateka yihariye y’uko ibihumbi by’Abatutsi bari bahahungiye bishwe n’interahamwe urw’agashinyaguro, nyuma hashyizwe indabo kumva zishyinguyemo imibiri y’Abazize Jenoside mu rwego rwo kubunamira.
Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko kwibuka ari ngombwa kugira ngo amateka y’igihugu atazibagirana.
Ati “ Amateka akwiye kudusigira amasomo yo guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi, akaba umusingi wo kubaka ubumwe buhamye no gukomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’igihugu mu murongo wa Ndi umunyarwanda.”
“Twifatanyije n’abarokotse tubakomeza ndetse tubabwira ko muri ibi bikomeye turimo batari bonyine kandi buri wese uri hano n’Abanyarwanda bose muri rusange afite icyo yakora kugira ngo arwanye icyatuma dusubira muri iryo curaburindi.”
“Ndasaba urubyiruko kwigira ku mateka bakaba umusemburo w’impinduka barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari benshi bakiyifite bashaka kuyinjizamo abandi.”
Yashimye ubuyobozi bw’igihugu uburyo bwongeye guhuza Abanyarwanda nyuma ya Jenoside ku buryo mu myaka 31 ishize u Rwanda rwabashije kongera kwiyubaka ndetse buri wese abigizemo uruhare.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!