00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari hafi eshatu z’amafaranga y’u Rwanda zagiye ku manza Leta yatsinzwe

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 12 August 2013 saa 05:29
Yasuwe :

Mu ngengo y’imari ya Minisiteri y’ubutabera muri iyi myaka ibiri ishize, amafaranga yagiye mu kwishyura ku manza Leta yatsinzwe akabakaba Miliyari eshatu. Izo manza zikaba zitarimo izo uturere n’intara byatsinzwe. Uko kwiyongera kw’amafaranga agenda ku manza Leta yatsinzwe bikaba byaba bituruka ku manza zishobora kuba zariyongereye cyangwa se Leta ikaba izo iburana ari nke ariko zifite agaciro gahanitse.
Ikibazo cy’imanza Leta iregwamo inyinshi ikazitsindwa bikayitwara amafaranga menshi, (…)

Mu ngengo y’imari ya Minisiteri y’ubutabera muri iyi myaka ibiri ishize, amafaranga yagiye mu kwishyura ku manza Leta yatsinzwe akabakaba Miliyari eshatu. Izo manza zikaba zitarimo izo uturere n’intara byatsinzwe. Uko kwiyongera kw’amafaranga agenda ku manza Leta yatsinzwe bikaba byaba bituruka ku manza zishobora kuba zariyongereye cyangwa se Leta ikaba izo iburana ari nke ariko zifite agaciro gahanitse.

Ikibazo cy’imanza Leta iregwamo inyinshi ikazitsindwa bikayitwara amafaranga menshi, cyatumye kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2013, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ahura n’intumwa za Leta mu bigo binyuranye kugira ngo bigire hamwe uburyo imanza Leta iregwamo zagabanyuka.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta mu kiganiro n’itangazamakuru, yatangaje ko Minisiteri y’Ubutabera ikeka ko hari abayobozi batakira inama bagirwa ku bibazo bimwe na bimwe bigatuma Leta ishorwa mu manza. Atangaza ko hari ibikwiye guhinduka. Ati “Dusanga imikorere n’imikoranire y’inzego za Leta ikwiye guhinduka, mbere y’uko hafatwa izindi ngamba izo ari zo zose. Abayobozi bagira imirimo myinshi, ariko turatekereza kutumva cyangwa kutagisha inama Umunyamategeko w’ikigo ari amakosa akomeye. Iyo hatanzwe inama umuyobozi akayaga yagombye kuba afite impamvu zifatika, ariko iyo ayemeye na bwo yagombye kuyikurikiza.”

Busingye akomeza avuga ko nta mibare ifatika ko abayobozi bemera inama cyangwa batazemera ariko hari ibishobora guhinduka ku manza Leta itsindwa. Agira ati “Ibyo bigomba guhinduka, imikorere n’imikoranire n’uburyo twubahiriza amategeko n’inama tugirwa tubihinduye. Iyo tubona amafaranga atangwa ku bibazo byatsinze Leta kandi bisa bihora bigaruka, dutekereza ko harimo ikibura hagati y’inzego ubwazo cyangwa se hagati yazo n’abanyamategeko bazo.”

Akomeza agira ati “Umubare w’amafaranga Leta itanga mu manza yatsinzwe ntujya ugabanyuka. Icyo rero gishobora kuba kivuga ngo ‘umubare w’imanza Leta itsindwa urazamuka, cyangwa se noneho iratsindwa imanza zirimo agaciro kanini ku buryo indishyi ziba nyinshi.’ Byombi ni ibintu bikwiye guhinduka, Leta ntabwo ikwiye kuberaho gukora amakosa ngo irihe amafaranga; ibyo byabaho ari uko ntako itagize. Turashaka kuvuga ngo ‘Tuzajye dutsindwa ari uko ntako tutagize, ntitugatsindwe ibintu bitari ngombwa.”

Minisitiri Busingye atangaza ko abatemera inama bagirwa, bagombye kugaragaza ukuri kwabo bakajya mu manza ari uko bagiye gutsinda. Asaba ko abayobozi bakwiye kwakira inama z’abanyamategeko kuko ari cyo Leta iba yabahereye akazi, ubyanze akaba afite inama isumba izo yahawe.

Zawadi Geoffrey Umunyamategeko mu kigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB), mu kiganiro na IGIHE yadutangarije ko mu kigo akoramo na ho hagaragayemo imanza nyinshi ikigo cyatsinzwe. Atangaza ko iryo tsindwa rituruka ku kuba ibintu byarapfuye kare. Agira ati “ibibazo bikunda kugaragara ni imanza umunyamategeko ajya kuburana n’ubundi bigaragara ko ari buzitsindwe, kuko ibintu biba byarapfuye mu ikubitiro, akenshi bigaterwa n’uko inzira byagombaga kunyuramo ziba zitarubahirijwe.”

Akomeza atangaza ko kugira ngo bijye mu manza biterwa n’uko haba hatarabaye ubwumvikane bw’inzego, kuko akazi k’umunyamategeko gakwiye gutangira ikibazo kitaravuka. Agira ati “Iyo ikibazo kibayeho umunyamategeko agatanga inama ikubahirizwa nta kibazo kivuka, n’iyo kibayeho biba byoroshye kugikemura. Iyo habayeho rero kutumva inama, ni ho ibibazo bihera.”

Leta itanga akayabo ku manza itsindwa

Mu nama yahuje Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, n’intumwa za Leta mu bigo bya Leta bitandukanye, hagaragajwemo ibibazo byanshi biboneka bituma Leta ishorwa mu manza. Muri byo harimo kuba mu myaka ibiri mu ngengo y’imari ya Minisiteri y’Ubutabera hamze gutangwa amafaranga y’u Rwanda akabakaba Miliyari eshatu hatabariwemo ay’uturere n’intara; abakozi ba Leta bica amategeko bityo Leta igashorwa mu manza.

Hibazwa impamvu Leta ijya mu manza zirebana n’amasoko kandi ari yo iba yayateguye, hakibazwa impamvu Leta iha umukozi akazi yakwirukanwa akarega Leta igatsindwa. Muri iyi nama hakaba hashakwa uburyo amafaranga agenda ku manza Leta itsindwa yagabanyuka.

Ibibazo mu manza za Leta

Nk’uko byagaragajwe mu nama hari ibibazo byinshi birimo kuburana hatabaye gutegura imanza, ibigo biregwa bigatanga amadosiye atuzuye arebana n’urubanza, ibigo biregwa ntibigishe inama z’uko urubanza rwagenda, kwita ku kibazo ari uko cyageze mu rukiko cyangwa imbere y’umucamanza urubanza rwatangiye, Kudatanga amakuru kw’Abantu boherejwe kuba intumwa za Leta mu bigo, kutagaragaza abakozi babonekaho gushora Leta mu manza, amasezerano y’amasoko ateguye nabi, inzira z’itangwa ry’amasoko zitanoze, bamwe mu bayobozi nib o baba abajyanama mu by’amategeko; ikurikiranwa ry’ishyirwa mu bikorwa ibirebana n’amasoko ridakorwa uko bigombye, kutubahiriza amategeko mu ifatwa ry’ibyemezo, imicungire mibi no guhana abakozi ba Leta mu buryo butubahirije amategeko kandi nta buryo bunoze buhari bwo gukora igenzura.

Hari icyakorwa

Hagombye inama hagati y’inzego bireba zigasuzuma icyakorwa; kumvikana ibigomba gukorwa byose mu rubanza kuva bahamagarwa bwa mbere kugeza urubanza rurangiye; gutegura dosiye no gutanga imyanzuro ku gihe; hakwiye kumvwa inama y’umunyamategeko ku kibazo cyavutse; Kumenya gahunda y’inkiko no guhanahana amakuru kandi inshingano yo kuregera indishyi ku manza Leta yatsinzwe bigashyirwamo ingufu, hakanashyirwaho urubuga rwo guhererekanya amakuru ku manza no ku mategeko.

[email protected]

Busingye Johnston, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta atanga ikiganiro
Intumwa za Leta mu bigo bitandukanye mu kiganiro na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages