Ni ibyo bagarukaho mu gihe ikibazo cy’inkwano gikomeje guteza impagarara, aho bamwe bagaragaza ko bisigaye byarabaye ikiguzi bitewe no kuba ababyeyi aribo bagena uko umukobwa wabo akobwa.
Bamwe mu bakobwa n’abagore baganiriye na IGIHE bagaragaje ko inkwano ari ikintu gikwiye kuganirwaho n’impande zose kireba ariko ibiganiro bigahera ku musore n’umukobwa bagiye gushyingiranwa.
Bazarama Marie Michelle yagize ati “Numva ko inkwano itakabaye ikiguzi nk’uko bigaragara muri iyi minsi aho bigendana n’uko ababyeyi aribo bakunze kugena uko umukobwa wabo akobwa cyane ko n’umuhungu aba yarabyawe kandi akitabwaho n’ababyeyi.”
“Numva rero abagiye gushakana, umukobwa n’umuhungu bakwiye kugira uruhare mu kubaka urugo rwabo […] numva n’ibijyanye n’inkwano rero aribo bagomba kubiganiraho, bakabanza kubiganiraho, bakareba ubushobozi bw’inkwano bazabona nyuma umukobwa akazajya kubibwira iwabo.”
Ingabire Francine yagize ati “Mba numva bikozwe nk’uko twavutse tubibona, bakaba bari baziko niba umukobwa bagiye kumushyingira barazana inka imwe bakayibaha nk’inkwano, ibyo byakomeza kugenwa n’ababyeyi.”
“Muri iyi minsi bitewe n’uko ubuzima bwahindutse, ntabwo ababyeyi bakabifasheho icyemezo ahubwo umusore n’umukobwa nibo babifataho umwanzuro bishingiye kuba aribo bagiye gutangira ubuzima.”
Yakomeje agira ati “Bareba nk’abantu bagiye kubana kuko nanone ntabwo niba ndi umukobwa nakwishimira ko nafata ya mafaranga menshi ngo nyashyire ababyeyi banjye, twe nidutangira urugo rwacu ubuzima butunanire.”
Kaneza Emmeline yagize ati “Ubundi inkwano cyera yari ishema ry’imiryango yombi, ihuza imiryango. Ryari ishimwe ryo gushimira ababyeyi n’aho umwana avuye muri rusange, ariko aho bigeze ubu bisigaye byarabaye nk’ikiguzi.”
Umuyobozi wa Rwanda Women’s Network, Mary Barikungeri avuga ko umuryango ukwiye kubakirwa ku rukundo ari nayo mpamvu inkwano idakwiye kuba impamvu yo gutandukanya abakundanye.
Ati “Umuco w’inkwano kuva na kera wari uvuze agaciro, wari uvuze urukundo, dukomeze tubijyane muri uwo murongo. Nitubijyana mu rukundo, bizaba ari rwa rukundo rugaruka kuri ba bana bacu, noneho rugende rusimbuke rugere ku miryango yombi ishakanye kuko abana bacu iyo bashakanye baba baguye imiryango.”
Barikungeri asaba ababyeyi kuganira n’abana babo kugira ngo bajye inama aho kugira ngo bashyireho ibiciro by’inkwano bibe byanaba imbogamizi ku ruhande rumwe.
Ati “Ibintu by’inkwano byabaye ngo umugabo niwe utanga ibi cyangwa umugore atanga ibi, twe tubigarura muri politiki y’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo. Niba tugomba kuzuzanya ntabwo dukwiye kuvuga ko umwe akwa uyu, reka ibyo byo gukwa bigaruke mu babyeyi, babiganire n’abana babo.”
Bamwe mu babyeyi bagaragaza ko hari igihe ikibazo cy’inkwano gikurura umwuka mubi hagati y’ababa bagiye gushyingiranwa cyangwa bikarangira urukundo rw’umukobwa n’umusore rudakomeza bitewe n’ikibazo cyo kubura inkwano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!