00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DCGP Ujeneza yasabye abafite abana bafunzwe kutabafata nk’ibicibwa

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 29 June 2016 saa 07:55
Yasuwe :

Komiseri mukuru wungirije wa RCS, DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yasabye ababyeyi bafite abana bafungiye ibyaha bitandukanye kutabafata nk’ibicibwa.

Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika, wanahuriranye n’igikorwa cyo gushyikiriza impamyabushobozi abana bafungiye mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare.

DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yakanguriye ababyeyi bafite abana bafungiye i Nyagatare kurushaho kubitaho babaha uburere bukwiye umwana w’Umunyarwanda.

DCG Ujeneza yanabwiye ababyeyi bafite abana bafunze ko umwana wakoze icyaha, agafungwa, atagomba kugirwa igicibwa, ahubwo ababyeyi bagomba kumuba hafi bakamuremamo ikizere kugirango kumugorora byorohe.

Iki kigo gifungiyemo abana 270 bahamijwe ibyaha n’inkiko. Banigishwa imyuga nk’ububaji, ubwubatsi, gusudira, ubudozi ndetse n’ubwogoshi.

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umwana w’Umunyafurika, aba bana bifatanyije n’ababyeyi babo.

Mu mikino bakinnye, bagaragaje ko nubwo bisanze imbere y’inkiko bashinjwa ibyaha bakoze, ngo izi ari ingaruka z’uko ababyeyi babo badohotse mu gutanga uburere bwiza.

Abana bafunze basabye kandi ababyeyi ko bakohereza abana mu ishuri kugirango iterambere ryabo rizabashe kugerwaho, ibyo kandi bigakorwa bahabwa uburere bufite ireme.

Marie Grace Ugiribambe, umubyeyi ufite umwana mu Kigo Ngororamuco cya Nyagatare, amaze gutambagira iki kigo, kureba imibereho y’abo bana no kumva ibyagiye bitangazwa nabo,yashimye leta y’u Rwanda uburyo irera abana bafunze.

Ugiribambe avuga ko ababyeyi bafite uruhare mu kuba abana babo basigaye bafungwa kubera kudohoka ku nshingano zo kurera, maze abasaba kwisubiraho bakabyara n’abana bashoboye kurera.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutekano mu gihugu, Valens Munyabagisha yasabye abana barimo kugororerwa i Nyagatare gukoresha amahirwe bahawe yo kwiga, kugirango uzajya arangiza igihano cye nagera hanze ajye akomeza hamwe n’abandi bana b’u Rwanda kuzamura igihugu cyabo.

Abana bafungirwa i Nyagatare ni abana bakora ibyaha batarageza ku myaka y’ubukure bafite hagati y’imyaka 14 na 18. Abana bafungiye i Nyagatare ni 270, ibyaha bashinjwa abenshi ni ugufata ku ngufu, ubwicanyi ndetse n’ubujura.

DCGP Ujeneza atanga impamyabushobozi ku mwana ufungiye i Nyagatare
Munyabagisha yasabye abana bafunzwe kubyaza umusaruro amahirwe bahawe yo kwiga
Ababyeyi baje kwifatanya n'abana babo
Umwe mu babyeyi bafite abana bafungiye i Nyagatare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages