Abarokotse Jenoside bamaze igihe kinini bashengurwa no kuba ababo bishwe badashyinguye mu cyubahiro kibakwiye ni abatuye mu mirenge iherereye mu gice cy’amayaga ariyo Muyira, Kibirizi, Busoro, Ntyazo na Kigoma kuko mu gihe cya Jenoside hiciwe abatutsi barenga ibihumbi 100.
Nyuma ya Jenoside imwe mu mibiri y’abishwe yarabonetse ishyingurwa mu mva ariko hari n’itarabonerwa irengero kugeza ubu kuko hari n’iyajugunywe mu mu ruzi rw’Akanyaru.
Mu murenge wa Muyira hari imva ebyiri. imwe imwe ishyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 26 n’indi iri ku musozi wa Nyamure iruhukiyemo abarenga ibihumbi 22,300.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Valens Murenzi, avuga ko bitewe n’ubushobozi budahagije igihugu cyari gifite ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa, bashyinguye iyo mibiri mu mva ariko kuri ubu hatangiye kubakwa urwibutso rw’amateka kugira ngo abishwe bashyingurwe mu cyubahiro kibakwiriye.
Yagize ati “Dufite ibihumbi bisaga 52 by’abanyamuyira gusa bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwibutso rushya ruzashyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 89 y’abatutsi biciwe muri iki gice cy’Amayaga. Ni urwibutso ruzuzura rutwaye miliyoni zisaga 400 z’amanyarwanda.”
Murenzi avuga ko imirimo yo kubaka urwo rwibutso yatangiye ikazakomeza no mu mwaka utaha ari nabwo bateganywa gutangira kurushyinguramo.
Yagize ati “ Ni urwibutso rufite ibice bibiri, icya mbere kigizwe n’imva ubu yatangiye gucukurwa kandi igiye kurangira. Igice cya kabiri cy’inzu y’amateka giteganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kuri ubu bishimira ko icyifuzo cyabo cyumviswe kuko ababo bishwe bagiye kuruhukira ahantu heza habahesha icyubahiro bakwiye.
Ntambara André wo mu murenge wa Muyira yagize ati “Ni ibintu bidushimisha cyane kuko iyo tubonye abacu bari ahantu heza bidusubiza imbaraga bigatuma twiyubaka kuko baba bahawe icyubahiro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Valens Murenzi, avuga ko n’abaturage bahisemo gutanga umusanzu wabo mu kubaka urwo rwibutso kuko buri rugo rwiyemeje gutanga amafaranga 500.



















TANGA IGITEKEREZO