Ni urubyiruko ruri mu cyiciro cya gatatu cy’iyi gahunda isanzwe itegurwa n’Umuryango French-Africa Foundation.
Ubutumwa ibiro bya Perezida byashyize kuri X, buvuga ko uru rubyiruko rwasobanuriye Perezida Kagame gahunda rufite yo guteza imbere ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) muri Afurika, kwihaza mu biribwa ndetse n’uburezi.
Guhera mu 2017 umuryango French-Africa Foundation wiyemeje guteza imbere umubano mwiza hagati ya Afurika n’u Bufaransa, binyuze mu guteza imbere urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye nka politiki, ubukungu, umuco, imibereho myiza n’ibindi.
Gahunda ya Young Leaders yitabirwa buri mwaka n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa muri Afurika, hagamijwe kurebera hamwe uburyo umubano wa Afurika n’u Bufaransa watezwa imbere ku nyungu z’impande zombi.
Uru rubyiruko ruba rwatoranyijwe, rumara ibyumweru bibiri mu Bufaransa ndetse n’ibindi bibiri mu gihugu kimwe kiba cyatoranyijwe muri Afurika, rugahabwa amahugurwa, inama ndetse n’ibiganiro n’inararibonye.
Uru rubyiruko ruri mu Rwanda nyuma yo kumara igihe mu Bufaransa mu Ukwakira 2023.
Mu buryo bwagutse, iyi gahunda yo kunoza umubano wa Afurika n’u Bufaransa biciye mu rubyiruko irebererwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ndetse na Perezida Kagame.
Hashize igihe u Bufaransa bushinjwa gukoresha politiki isa n’ubukoloni muri Afurika, ibintu byagiye binahindanya isura y’icyo gihugu mu bice cyahoze gifite ijambo rikomeye nka Afurika y’Iburengerazuba.
Perezida Macron yagaragaje ko ashaka guhindura iyo sura, ubufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa bugashingira ku bwubahane n’inyungu ku mpande zombi, cyane cyane gukora ibiteza imbere abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!