00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Abakuru b’inzego z’ibanze barahugurwa gukora ifumbire

Yanditswe na

Nizeyimana Grégoire/Ruhango

Kuya 13 August 2013 saa 12:04
Yasuwe :

Muri gahunda yo gushishikariza abahinzi kongera umusaruro bakoresha ifumbire, Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, baratanga amahugurwa ku bayobozi batandukanye uhereye ku b’imidugudu, aho bigishwa gukora no gukoresha ifumbire mu mirima yabo hagamijwe kugera ku musaruro utubutse.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe, ku wa 12 Kamena 2013, abayobozi banyuranye barimo ab’imidugudu, abajyanama b’ubuhinzi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe (…)

Muri gahunda yo gushishikariza abahinzi kongera umusaruro bakoresha ifumbire, Akarere ka Ruhango ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, baratanga amahugurwa ku bayobozi batandukanye uhereye ku b’imidugudu, aho bigishwa gukora no gukoresha ifumbire mu mirima yabo hagamijwe kugera ku musaruro utubutse.

Mu mahugurwa y’umunsi umwe, ku wa 12 Kamena 2013, abayobozi banyuranye barimo ab’imidugudu, abajyanama b’ubuhinzi, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abashinzwe ubuhinzi mu tugari tw’Umurenge wa Ruhango, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge yose igize Akarere ka Ruhango, bigishijwe uburyo bakora ifumbire n’uko ikoreshwa mu murima.

Twagirimana Epimaque, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, atangaza ko kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere, buri rugo rugomba kugira ingarani y’imyobo ibiri kandi isakaye neza, rukanagira n’indi y’ikirundo. Ahamagarira abahuguwe bose gushyira mu bikorwa ibyo bize, anasaba ko mu rwego rwo gusakaza ubu buryo, buri mudugudu ugomba kugira aho wigishiriza abaturage bawo uko ingarani y’ikirundo itegurwa.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Ntara y’Amajyepfo, akaba ashinzwe iyamamazabuhinzi mu karere ka Ruhango, Bambe Jean Claude, avuga ko ubu buryo butuma haboneka ifumbire nyinshi kandi mu gihe gito, kuko ikirundo kimwe cya metero enye z’uburebure, eshatu z’ubugari n’imwe y’ubuhagarike kiba gifite ifumbire ingana na toni umunani, kikaba gishobora gufumbira umurima ungana na hegitari imwe.

Yakanguriye abahinzi kudapfusha ubusa ibyatsi n’ibisigazwa by’imyaka babitwika, ahubwo bakabikoramo ifumbire bakeneye. Yabasabye ko kuri buri mwero w’imyaka bajya bategura ingarani z’ibirundo, kugira ngo bajye bahorana ifumbire ihagije.

Gutegura ingarani y’ikirundo bikorwa bite, hakenerwa iki?

Mu gutegura ingarani y’ikirundo hakenerwa ibyatsi by’ubwoko bunyuranye, ibisigazwa by’ibihingwa nk’ibishogori by’ibishimbo, ibigorigori, amashara y’insina, ibikenyeri, amababi y’ibimera binyuranye nk’ibitovu n’ibindi. Hakenerwa kandi amase mabisi, amatotoro y’inkoko, ivu, amaganga n’amazi.

Utegura ingarani apima aho ashaka gukorera icyo gikorwa, akaharambika amashami y’ibiti, ibi bikaba ari uburyo bwo kugira ngo hazabashe kunyura umwuka. Hejuru y’ayo mashami hashyirwa bya byatsi ku bujyejuru bwa sentimetero 14. Ibi bikurikirwa no guteraho amazi kugira ngo ibyatsi byumye bihwame. Amazi amaze guterwa, hashyirwaho amase yonyine cyangwa avanze n’igitinduro gitose (icyarire inka iba yaribatanye n’amase) kuri sentimetero eshatu, hagakutikiraho amatotoro, kumenaho amaganga, no kongeraho ivu. Amatotoro n’ivu bishyirwaho kuri sentimetero ebyiri. Nyuma hamenwaho amazi, hakoroswaho igitaka kirimo ifumbire kuri sentimetero esheshatu, bagasoza bamenaho amazi. Ubwo ikidandi cyangwa ikidasesa (couche) cya mbere kiba cyuzuye, kikaba kigizwe na sentimetero 25 z’ubujyejuru.

Gukora ingarani bikomeza hakorwa ibidasesa, kimwe hejuru y’ikindi, kugeza kuri sentimetero 125. Ariko iyo ibyakoreshejwe ingarani bimaze kwitsindagira no kubora, ingarani isigarana ubujyejuru bwa metero imwe.

Mu ngarani hashingwamo ibiti by’imigano bitoboye impande n’impande, nibura kuri sentimetero 20 kugera ku burebure bwa metero imwe. Iyi myenge igenewe gufata umwuka wo hanze, ibi bikaba byihutisha kubora kw’ifumbire. Nibura buri kwezi ibyo biti barabinyeganyeza kugira ngo haboneke aho uwo mwuka winjirira. Ifumbire y’imborera ikozwe mu buryo bw’ingarani y’ikirundo iboneka nyuma y’amezi atandatu.

Abahuguwe batahanye migambi ki?

Kanamugire Maximilien wo mu mudugudu wa Butare I muri Nyamagana, agira ati “Gukora iyi ngarani ntibirushya kuko bisaba ibintu twifitiye iwacu, kandi kenshi na kenshi tukaba tutabihaga agaciro.”

Munganyinka Marita ni umwamamazabuhinzi mu Mudugudu wa Wimana, Akagari ka Musamo. Avuga ko agiye guhita ashyira mu bikorwa ibyo yize, kugira ngo abisakaze mu batuye umudugudu ahereye ku rugero atanga. Avuga kandi ko agiye gushishikariza abahinzi bafite ingeso mbi yo gutwika ibyasi mu mirima yabo kuyicikaho, ahubwo bakabikoramo ingarani y’ikirundo.

Na ho Mudaheranwa Anastase wo mu mudugudu wa Murehe, Akagali ka Bunyogombe we, ati “Ngiye gushyiraho amatsinda yo gukora ingarani muri ubu buryo, kuko akamaro k’ifumbire ari kanini cyane”. Asobanura ko amahugurwa yagiye ahabwa ku mikoreshereze y’ifumbire yatumye abasha kongera umusaruro mu buryo bushimishije, umurima yari asanzwe yezamo umufuka umwe w’amasaka akaba asigaye yezamo toni.

Nizeyimana Grégoire/PRO Ruhango

Abayobozi banyuranye mu nzego z'ibanze mu karere ka Ruhango bahabwa amahugurwa ku gukora ifumbire
Basuka amazi mu ifumbire irimo gukorwa
Bamena ivu mu ifumbire irimo gukorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages