Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, nyuma y’uko yari amaze kongera gutorerwa kuyobora aka Karere ka Gasabo, Rwamurangwa yatangaje ko muri manda y’imyaka itanu agiye kuyobora, azakora uko ashoboye akageza umuriro mu Mirenge yose igize Akarere ka Gasabo.
Uretse amashanyarazi, Rwamurangwa ngo azanageza amazi aho ataragera mu rwego rwo kurinda abaturage gukora igendo ndende bajya kuyavoma kure.
Yagize ati “Icyo tugiye gukora nko ku bijyanye n’amashanyarazi byibuze turifuza ko yazaba yageze mu Mirenge yose, hakabaho gukangurira abaturage kuyiyegeza ku mazu yabo ndetse no kubegereza amazi bugufi.”
Abajijwe imishinga Akarere ka Gasabo gateganya gukora mbere, Meya Rwamurangwa yavuze ko yagaragaje ko bateganya kubaka ibiro by’Akarere n’iby’Imirenge bijyanye n’igihe mu rwego rwo guha abaturage serivise nziza, ahantu heza hagutse ndetse no kubaka gare n’isoko bya Kimironko.
Rwamurangwa Steven yatangiye kuyobora Akarere ka Gasabo tariki ya 23 Ukuboza 2014. Yagasanze mu myanya itatu ya nyuma mu mihigo, ariko mu gihe cy’umwaka umwe akayobora yakagejeje mu myanya 10 ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO