00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira Imurikagurisha Nyafurika ry’ubuki ryitwa ApiExpo

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 October 2014 saa 09:38
Yasuwe :

Ku bufatanye n’ikigo ApiTrade Africa cyita ku kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ubuki n’ibibukomokaho bikorerwa muri Afurika, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) izakira mu 2016 imurikagurisha Nyafurika ry’ubuki, rizaba ribaye ku nshuro ya gatanu.
Ibi byatangarijwe i Harare muri Zimbabwe, ahasozwaga imurikagurisha nk’iri ryahaberaga ku nshuro ya kane, ku matariki ya 6 – 11 Ukwakira 2014.
Iri murikagurisha riba buri nshuro imwe mu myaka ibiri, rigaragarizwamo ubuki, ibikoresho (…)

Ku bufatanye n’ikigo ApiTrade Africa cyita ku kumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga ubuki n’ibibukomokaho bikorerwa muri Afurika, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) izakira mu 2016 imurikagurisha Nyafurika ry’ubuki, rizaba ribaye ku nshuro ya gatanu.

Ibi byatangarijwe i Harare muri Zimbabwe, ahasozwaga imurikagurisha nk’iri ryahaberaga ku nshuro ya kane, ku matariki ya 6 – 11 Ukwakira 2014.

Iri murikagurisha riba buri nshuro imwe mu myaka ibiri, rigaragarizwamo ubuki, ibikoresho bivanwa mu bishashara by’inzuki, imiti n’ibindi bikorerwa mu bihugu bya Afurika no hirya no hino ku rwego mpuzamahanga.

Ubuki bwo mu Rwanda bucuruzwa ku isoko mpuzamahanga

Iri murikagurisha by’umwihariko rizaba rigamije kongerera ubumenyi abavumvu n’uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga, hamurikwe umusaruro w’u Rwanda mu bikomoka ku nzuki aho abavumvu bo mu Rwanda bazahura na bagenzi babo bo ku rwego mpuzamahanga.

Ni umwanya mwiza wo kureshya n’aba banyamahanga bazaza mu gihugu, hakitabwa kuri uyu mwuga w’ubuvumvu mu kurushaho guhanga imirimo mishya, haninjizwa amadovize.

U Rwanda ruheruka gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu byemerewe kugemura ubuki ku isoko ry’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibinyujije ku rubuga rwayo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko iri murikagurisha rizababera uburyo bwiza bwo guhesha isura nziza urwego rw’ubuhinzi muri rusange, by’umwihariko ubworozi bw’inzuki mu Rwanda.

Ubworozi bw'inzuki ni kimwe mu byinjiza amafaranga menshi

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages