Ku wa 7 Ugushyingo 2018 nibwo iri tsinda riyobowe na Mugesera Antoine ryasuye uru ruganda bagirana ibiganiro byibanze ku kugaragaza zimwe mu mbogamizi uru rugihura nazo kugira ngo zikorerwe ubuvugizi mu nzego zibifitiye ububasha.
Uruganda rw’Imyumbati rwa Kinazi ruhereye mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo.
Rwashinze mu 2012 n’abashoramari barimo Leta yu Rwanda, hagamijwe gushyiraho uburyo buboneye bwo gutunganya umusaruro w’imyumbati, kuwubonera isoko rihoraho no kuba ibikomoka ku myumbati byagira uruhare mu kwinjiza amadovize.
Umuyobozi Mukuru wa KCP, Nsanzabaganwa Emile, yagaragaje ko usibye ingorane basigiwe n’ibihe banyuzemo byo kubura umusaruro, kugeza uyu munsi uruganda rumaze kubona umurongo rugenderaho.
Na bimwe mu bibazo bijyanye no kubura amasoko yo hanze y’igihugu bisa n’ibiri kugenda bikemuka, aho kuri ubu hari isoko mu bihugu byi Burayi.
Yagize ati “Hari icyo twasabaga ko mwadufasha ubuvugizi kugirango tugurishe ku masoko ahuriraho abantu benshi, twatangiye ibiganiro n’amashuri, za Gereza n’ahandi, ikibazo cy’umuhanda utuma bapakirira muri santeri kuko imodoka itazamuka yuzuye iva ku ruganda, ni ibibazo biri tekiniki."
Umuyobozi Mukuru wa REAF, Dr. Iyamuremye Augustin yijeje ubuyobozi bw’uruganda ko izi mbogamizi zose barajya kuzisuzuma bakareba uburyo bazagira inama ababishinzwe.
Mu nshingano za REAF harimo kugira inama Guverinoma ku murongo wa politiki igihugu kigenderaho ndetse no ku mbogamizi zo mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mugesera Antoine yavuze mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’uruganda, babagaragarije ko hari zimwe mu mbogamizi zikiri gutambamira intego leta yari yihaye ijya gushyiraho uru ruganda.
Yagize ati “Batubwiye ibirebana n’isoko, aho bagurisha umusaruro wabo igice cyawo ubu mu Rwanda kuko igiciro cyabo kiri hejuru. N’ubwo ifu yabo ari nziza ariko ukabona ifu yabo ugereranyije n’ifu isanzwe iri hejuru abaturage ntibakunze kuyigura hano mu Rwanda.”
“Ukabona isoko ryabo riri hanze ariko naryo ntiribasha kugura umusaruro wabo wose, ukabona n’umusaruro abaturage bakura mu murima uruganda ntirubasha kuwugura wose, harimo ikibazo kuko uruganda ifu rufite ntishoboye nayo kugurwa."
Yakomeje avuga ko uruganda rwagaragaje ko hari ibyuma bike byapfuye nabyo bifuza ko bisimburwa bakabona ibyuma bishya, bityo bakabasha kwakira umusaruro wose w’imyumbati nk’uko byari biteganyijwe.
Uruganda rwa Kinazi rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 7200 z’ifu ku mwaka, mu gihe mu bushakashatsi bakoze basanze ibigo by’amashuri bigaburira abanyeshuri bishobora gukoresha toni 7000.
Uruganda rwa KCP, rwashinzwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Banki y’u Rwanda y’Iterambere, BRD, gusa muri uyu mwaka nibwo imigabane 56% yari iya leta y’u Rwanda yeguriwe Ikigega Agaciro Development Fund mu gihe imigabane isigaye 44% ari iya BRD.



















TANGA IGITEKEREZO