00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe bateye utwatsi amabwiriza yo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 8 July 2012 saa 02:18
Yasuwe :

Mu rwego rwo kureba niba hashyirwa mu bikorwa amabwiriza yavuye mu nama yahuje ku itariki ya 5 Nyakanga abahagaraiye Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu, n’Abatwara abantu n’ibintu, ibyo byatumye tujya mu duce tutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, dusanga hari abatubahiriza ayo mabwiriza.
Nk’uko ayo mabwiriza abivuga, buri sosiyete itwara abantu, yahawe agace izajya ikoreramo, buri modoka ihabwa nimero iyiranga bitewe n’agace bayihaye kuburyo nta (…)

Mu rwego rwo kureba niba hashyirwa mu bikorwa amabwiriza yavuye mu nama yahuje ku itariki ya 5 Nyakanga abahagaraiye Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Umujyi wa Kigali, Polisi y’igihugu, n’Abatwara abantu n’ibintu, ibyo byatumye tujya mu duce tutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, dusanga hari abatubahiriza ayo mabwiriza.

Nk’uko ayo mabwiriza abivuga, buri sosiyete itwara abantu, yahawe agace izajya ikoreramo, buri modoka ihabwa nimero iyiranga bitewe n’agace bayihaye kuburyo nta n’imwe izongera kujya ikorera aho yishakiye.

Uko rero siko twabisanze ubwo twarebaga uko byifashe kuri uyu wa Gatanu ndetse no kuwa Gatandatu, ahubwo twasanze hari bamwe mu batwara abagenzi batubahiriza na mba amabwiriza yatanzwe, nyamara yaravuye mu bwumvikane bw’impande zose zitanga iyo serivisi.

Nk’urugero, zimwe mu modoka zikorera ku cyerekezo: Mu mujyi-Rwandex-Kicukiro Centre-Nyanza, aho hakorera isosiyete yitwa Royal ifite no 4. Bamwe mu bashoferi ntibashaka kugeza abagenzi muri gare ya Nyanza, ahubwo babasiga nzira ku Kicukikro centre.

Tubaza abashoferi n’abaherekeza abagenzi (convoyeur) badutangarije ko badashobora kuzamuka i Nyanza kuko baba bahomba. Umwe mu bashoferi utarashatse ko izina rye ritangazwa kubera impamvu ze bwite, yagize ati: ’’Ntidushobora kuzamuka iriya yose. Kugira ngo tujyeyo n’uko ziriya taxi ntoya zibanza kuvanwaho, kandi hakongerwa igiciro kikava ku mafaranga 190. Turajyayo tukabura abantu. Ari amatagisi matoya nahava nta rubanza tuzongera kugirana n’abagenzi, kandi ibyo si njye ugomba kubibaza sindagura imodoka. Naho kuvuga ngo hari icyapa, ijambo ryanjye riruta icyo cyapa’’.

Si aho gusa, ku byerekezo byose byo mu Mujyi twasuye, twasanze abashoferi bose Atariko bubahiriza amabwiriza, ndetse hari n’abakorera mu cyerekezo kinyuranye n’icyo bahawe ndetse cyanditse no ku modoka.

Rurangwa Jean, Ushinzwe umutekano mu muhanda no gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, avuga ko gucamo icyerekezo (ligne) mo kabiri ari ikosa rihanirwa n’amategeko. Avuga kandi ko hagiye gufatwa ingamba z’igenzura, ufashwe wese aca ukubiri n’amabwiriza ahanwe.

Avuga kandi ko kuba hari isosiyete runaka ishinzwe ‘’ligne’’ bituma hacika akajagari ka bakarasi, kuko nyiri icyo cyerekezo ariwe ubazwa umutekano waho akorera.

Twandika iyi nkuru ntitwabashije kuvugana n’ubuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu Rwanda kuko yari ahuze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages