Abayobozi bo mu nzego z’ibanze na bo bagomba gusobanurirwa ubuzima bw’imyororokere, kuko bifafasha gukangurira abo bayobora ibyo na bo bazi.
Ibi byatangajwe ku wa Gatanu ubwo abagize inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo bari mu mahugurwa yabereye i Kigali, yateguwe n’ako Karere ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), agashami gashinzwe isakazamakuru mu buzima (RHCC).
Amasomo yibanzweho muri aya mahugurwa ni ubumenyi kuri SIDA n’agakoko kayo, ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV), kurwanya akato n’ihezwa, kurinda umwana kwanduzwa n’umubyeyi ubwandu bw’agakoko gatera SIDA (PMTCT).
Avugana n’umunyamakuru wa IGIHE, Bana Emma Marie uhagarariye gahunda y’ubukangurambaga akaba ari no mu bateguye aya mahugurwa, yavuze ko byari ngombwa ko abo bayobozi bahugurwa kuko hari ibintu byinshi na bo badasobanukiwe neza, kandi ko iyo bigisha abaturage na bo bagomba kuba bazi ibyo babigisha.
Umwe mu bari bitabiriye aya mahugurwa twaganiriye Mukeshimana Regina Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, yavuze ko hari byinshi bungutse batari basobanukiwe ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse no ku bijyanye n’agakoko ka SIDA.
Yavuze ko nk’abavugizi b’abaturage, bagomba gukomeza gukangurira abaturage kwipimisha SIDA ku bushake, bagasobanukirwa neza imikorere y’imiti yo kuboneza urubyaro, ngo kuko hari ibibazo biterwa no kuba umuntu yaranduye ntabimenye agatangira kuvuga ko yarozwe kuko baba badasobanukiwe neza.



















TANGA IGITEKEREZO