00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: Abakoze muri VUP baratabaza nyuma y’amezi atandatu badahembwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 October 2012 saa 01:56
Yasuwe :

Abaturage bakoze muri gahunda ya VUP mu murenge wa Gishubi, mu karere ka Gisagara, baratabaza ubuyobozi kwihutisha uburyo bwo kubishyura amafaranga bakoreye nyuma y’amezi atandatu badahembwa.
Nk’uko abaturage bakora muri gahunda ya VUP( muri Gishubi, babitangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, bavuga ko kudahemberwa igihe byabagizeho ingaruka zo kubura amafaranga yo kwishyura mitiweli.
Abaturage batangaza ko ubusanzwe bari bamenyereye ko nyuma y’iminsi 15 bahembwa, ariko kuva (…)

Abaturage bakoze muri gahunda ya VUP mu murenge wa Gishubi, mu karere ka Gisagara, baratabaza ubuyobozi kwihutisha uburyo bwo kubishyura amafaranga bakoreye nyuma y’amezi atandatu badahembwa.

Nk’uko abaturage bakora muri gahunda ya VUP( muri Gishubi, babitangarije Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, bavuga ko kudahemberwa igihe byabagizeho ingaruka zo kubura amafaranga yo kwishyura mitiweli.

Abaturage batangaza ko ubusanzwe bari bamenyereye ko nyuma y’iminsi 15 bahembwa, ariko kuva icyiciro cya kabiri cya gahunda ya VUP, havutse ikibazo cyo kutishyurirwa IGHE, none amaso ubu akaba kuko igihe cy’ihinga cyatangiye.

Liberata Niyonsaba, umugore w’imyaka 58 wakoze imirimo ya VUP, iha abaturage akazi ko guca amatarasi no gutunganya imihanda yagize ati “ubundi twari dusanzwe dukora muri VUP bakaduhemba, ariko ubu baradutindiye. Urabaza bakatubwira ngo amafaranga yacu ntaraza. Ariko ubwo urebye imisozi tuba tuminuka turi abakecuru baba bakwiriye kuduhemba vuba. Njyewe ho nari nizeye ko nzakuramo amafaranga ya mituweli, none ntayo bampaye.”

Akarere ka Gisagara nako gatangaza ko ikibazo abaturage bagaragaza ko nako kakizi, kakaba kari kugishakira umuti.

Ndimurwango Yohani Bosco, Umuyobozi w’igenamigambi mu karere ka Gisagara, nawe yatangaje ko kutishyurwa kw’aba baturage byatewe n’uko imwe mu mishinga bakoze mu rwego rwa VUP yabaye minini, amafaranga yari agenewe iyo mishinga agashira batabahembye.

Ndimurwango yizeza ko nyuna y’inama bazagirana n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uturere n’Umujyi wa Kigali (CDF), ikibazo kizahita kibonerwa umuti.

“Muri rusange twagize ikibazo mu igenamigambi ry’amafaranga yari yaremewe aza kuba make, umwaka ushira ataraboneka. Ubu duteganya gufata ku ngengo y’imari y’uyu mwaka kugira ngo tubashe kwishyura abo baturage, nyuma yo gukorana inama na CDF.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages