00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iby’amacumbi yubakirwa abarimu mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 15 November 2012 saa 09:55
Yasuwe :

Ubwo havugwaga gahunda yo kubakira abarimu amacumbi, Minisiteri y’uburezi itangaza ko abarimu bose bigisha muri Leta atariko bazubakirwa, ko hazubakirwa abarimu 8 muri buri murenge.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko kubaka ayo macumbi bigeze ku kigereranyo cya 31% mu gihugu.
Abarimu bose bigisha muri Leta barasabwa kumenya ko amacumbi arimo kubakwa ari ay’abashyashya gusa bagitangira kwinjiza amafaranga, kandi nabwo bigisha mu Uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri. Muri buri Murenge (…)

Ubwo havugwaga gahunda yo kubakira abarimu amacumbi, Minisiteri y’uburezi itangaza ko abarimu bose bigisha muri Leta atariko bazubakirwa, ko hazubakirwa abarimu 8 muri buri murenge.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko kubaka ayo macumbi bigeze ku kigereranyo cya 31% mu gihugu.

Abarimu bose bigisha muri Leta barasabwa kumenya ko amacumbi arimo kubakwa ari ay’abashyashya gusa bagitangira kwinjiza amafaranga, kandi nabwo bigisha mu Uburezi bw’imyaka cumi n’ibiri. Muri buri Murenge hazubakwamo inyubako imwe ijye igoboka abarimu nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Uburezi.

Ushinzwe ireme ry’Uburezi muri MINEDUC atangaza ko icyegeranyo cyo kubaka amacumbi y’abarimu ku rwego rw’Igihugu kigeze kuri 31%.

Ariko igikorwa cyo kubaka ayo macumbi mu turere twa Musanze bakiri ku kigereranyo cya 1,3%, Rubavu kuri 4,7%, Rusizi kuri 5%, tukaba twaradindiye bitewe n’ibura ry’ibibanza biri ahifuzwa hitaruyeho gato aho amashuri yubatse.

Inzu yubakwa ifite ibyumba umunani muri buri murenge, yubatse ku buryo inzu igira igikuta kiyigabanyamo kabiri harimo ibyumba bine bigenewe igitsinagore, n’urundi ruhande rugenewe ibyumba bine by’igitsina gabo.

Inzu imwe mu ziri kubakwa hirya no hino mu gihugu, ifite agaciro ka miliyoni 15 na 25 z’amafaranga y’u Rwanda. Ariko bitewe n’uko abaturage baba batanze bimwe mu bikoresho, agaciro k’inzu karazamuka kakagera kuri miliyoni zisaga 80.

Hateganyijwe ko mu gihembwe hagati cy’umwaka utaha, ayo macumbi yose azaba yamaze gutahwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages