Nyuma y’imyaka 18 u Rwanda rwibohoye, abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, basanga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho n’ibyo rukora bitandukanye, ari ibimenyetso by’uko rufite gahunda ihamye inyuma, inaruhesha amahirwe yo kujya mu kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku Isi.
Shekh Omar Kharfan, ni umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho atanga amasomo ajyanye na politiki, avuga ko u Rwanda n’ubwo mu mwaka wa 1994 rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe nyamara rwari mu kanama gashinzwe umutekano ku Isi, nyuma yo guhagarika Jenoside, ubuyobozi buriho bugaragaza gahunda ihamye yo kubungabunga umutekano haba mu Rwanda no mu mahanga.
Aganira na IGIHE, Omar Kharfan ati “Ntitwibagirwe ko u Rwanda rufite ijambo ku Isi; rubungabuga umutekano mu bihugu bya Haiti na Sudani, ibi byose bigaragaza ko u Rwanda rutanga ubufasha mu bikorwa by’amahoro.”
Akomeza avuga ko ibikorwa byose u Rwanda rukora bigaragaza ko ruharanira ko Jenoside yabaye mu Rwanda nta handi yaba ku Isi, bityo kuba rushaka umwanya mu Kanama gashinzwe Umutekano ka LONI bikaba ari igitekerezo kije mu gihe gikwiye.
Ku bw’uyu mwarimu akaba n’impuguke muri politiki mpuzamahanga, kuba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye, bitandukanye cyane n’uko u Rwanda rugaragara muri iyi minsi, “kuko amateka yahise yabaye isomo ku byo u Rwanda rukora n’ibyo ruteganya imbere.”
Ku wa 18 Ukwakira uyu mwaka ni bwo hazaba amatora ku bihugu bitanu bizajya mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi ariko mu buryo budahoraho. U Rwanda ni rwo mukandida uzahagararira Umugane wa Afurika, Afurika yunze Ubumwe ikaba ishyigikiye ko rubona uyu mwanya ubu ufitwe na Afurika y’Epfo.
Amakuru dukesha The East African avuga ko ubwo mu 1994 u Rwanda rwari muri aka kanama, Bizimana Jean Damascene wari intumwa ihoraho yarwo muri LONI, yashimangiraga ko mu Rwanda ibintu byose bigenda neza, mu gihe nyamara mu gihugu imbere harimo gukorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi The East African kikavuga ko byatumye nta gikorwa ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwe.
Akanama gashinzwe Umutekano ku Isi kagizwe n’ibihugu icumi, harimo bitanu bihoraho na bitanu bitorwa ku migabane itandukanye uko buri myaka ibiri ishize.



















TANGA IGITEKEREZO