Mu Rwanda hatangiye inama ihuza ingaga z’abavoka bo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, ariko abavoka bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) banze kuza muri iyi nama kubera ngo umubano wa Congo n’u Rwanda muri iki gihe.
Nk’uko byatangajwe na Rutabingwa Atanase, umukuru w’urugaga rw’abavoka bo mu Rwanda, ngo ibihugu byose bibarizwa mu ngaga z’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa byohereje ababihagararira usibye RDC.
Avuga ko hari abemeye kwitabira iyi nama ariko bakagira impamvu zituma bataza, ariko ngo urugaga rw’abavoka muri Congo bo banditse bavuga ko batazitabira iyi nama bitewe n’ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Bavuze ko batazaza kubera ibibazo biri hagati ya Congo n’u Rwanda, twongera kubibutsa ko abavoka ari urwego rwigenga ko badakwiye kwivanga muri politiki.”
Abavoka ni urwego rwigenga mu kazi rukora, ariko hari ibihugu bijya bihohotera abavoka. Abavoka bavuga ko kugira ngo ukora umwuga wo kunganira abantu mu manza awukore neza agomba guharanira kwigenga.
Abavoka bo muri Congo bafashe iki cyemezo bagendeye ku birego iki gihugu cyashinje u Rwanda ko rwaba rufasha abayirwanya bo mu mutwe wa M23, icyakora u Rwanda rwo rukaba rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe.



















TANGA IGITEKEREZO