00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Yakunze lifuti abura ibyo yari afite byose

Yanditswe na

Christophe Hitayezu

Kuya 28 February 2013 saa 04:47
Yasuwe :

Bizimana Felix w’imyaka 35 wari uje mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2013 yambuwe amafaranga yari afite n’abantu batamenyekanye bamubeshye ko bamuhaye lifuti (bamutwaye mu modoka yabo ku buntu) imugeza aho yari agiye.
Bizimana avuga ko yahuriye n’aba bagabo muri gare ya Nyabugogo yerekeza Kicukiro mu ma saa mbiri z’umugoroba, bamubajije aho agiye ababwira ko yerekeza Kicukiro. Ngo bahise bamubwira ko bahamugeza atishyuye, ariko nyuma bamuta (…)

Bizimana Felix w’imyaka 35 wari uje mu Mujyi wa Kigali, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2013 yambuwe amafaranga yari afite n’abantu batamenyekanye bamubeshye ko bamuhaye lifuti (bamutwaye mu modoka yabo ku buntu) imugeza aho yari agiye.

Aha ni ho bari bamutaye

Bizimana avuga ko yahuriye n’aba bagabo muri gare ya Nyabugogo yerekeza Kicukiro mu ma saa mbiri z’umugoroba, bamubajije aho agiye ababwira ko yerekeza Kicukiro. Ngo bahise bamubwira ko bahamugeza atishyuye, ariko nyuma bamuta ahantu hadatuwe mu Mudugudu wa Zirakamwa, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe.

Yicaye hasi ubona afite integer nke kuko atabashaga kwihagurutsa, yabwiye IGIHE ati “Nageze Nyabugogo mpura n’abagabo batatu bari mu modoka, bambajije aho ngiye ndababwira banyemerera kumpa lifuti. Turi mu nzira bampambira ibitambaro mu maso no ku munwa bananshyira urusenda rwinshi mu maso baza bankandagiyeho mu modoka. Bantwaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo icyenda maze baranzana banta hano n’ubu sinzi aho ndi.”

Bizimana yatabarijwe n’abahanyuze aho yatawe bava kuvoma mu ma saa yine z’ijoro.

Ikorukwishaka Placide ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Zirakamwa nyuma yo gutabazwa yahise yamugejeje kuri Polisi na bo bamujyana kwa muganga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages