00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kicukiro: Banki y’Urwego Opportunity yaraye imenwe n’abantu bataramenyekana

Yanditswe na

BESABESA Etienne

Kuya 13 June 2012 saa 12:13
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kamena 2012 rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Banki Urwego Opportunity ishami rya Kicukiro yamenwe n’abantu kugeza magingo aya bataramenyekana.
Ubwo Umunyamakuru wa IGIHE cyahageraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yahanze abaturage bari baje kubitsa no kubikuza nk’uko bisanzwe ariko kandi bibazaga uko byagenze doreko kimwe mu birahure by’ny’urugi rw’iyo Banki cyari cyamenetse.
Kayitesi Anualita ni (…)

Kayitesi Anualita ni umwe mu baturage twahasanze yavuze ko ubusanzwe ari umucuruzi yaragiye kujya kurangura kuko asanzwe abitsa amafaranga muri yi banki ati:“ Nahageze nsanze ibirahuri bya madirishya byamenaguritse nahise ngira ubwoba kuko nunvaga ntari bubone amafaranga”.

Naho Kabanda Moise we yagize ati: “Njyewe na hageze mbona batinze gufungura nyoberwa icyabaye ndebye nsanga ibirahuri bya menaguritse nahise numva ncitse intege kuko nunvaga ngiye gukora urundi rugendo njya kurindi shami kugirango nshake amafaranga”.

Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo nyuma yo gusuzuma neza bagasanga nta mafaranga yibwe, imirimo yahise itangira nk’uko bisanzwe, ariko hagati aho iperereza ryo rikaba rikomeje kugirango hamenyekane amakuru ya nyayo yabantu baba bihishe inyuma yicyo gikorwa, n’ubwo bwose batabashije kugera imbere cyangwa ngo bagire icyo batwara.

Uwari ushinzwe umutekano wari waraye kuri iyi Banki we yahamijeho yumvise ibintu bihondagura ariko ntiyagira icyo abikoraho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages