Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga 2012, saa cyenda, muri centre ya Gatore, Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, Umugore witwa Mariya yanyoye umuti wica udukoko two mu myaka, ashaka kwiyahura kubera gukeka ko umugabo we amuca inyuma.
Amakuru IGIHE gikesha abakurikiraniye hafi ibyo, bavuga ko uwo mugore uzwi ku izina rya Mama Uwineza, yatabarijwe n’abaturanyi ko anyoye umuti batera mu nyanya. Ubwo ngo yahise ahabwa amata urwo yishakiraga rumunyura iruhande.
Umugabo we ucururiza muri centre ya Gatore ahitwa ku Kivu, ngo yahise ahuruzwa, ahageze asanga umugore ameze nabi ahita ajyanwa kwa muganga ku bitaro by’Akarere biri i Kirehe.
Ubwo twavuganaga n’umugabo we bari kwa muganga ku bitaro bya Kirehe, yadusobanuriye ko na we yatunguwe no kumva umugore we yanyoye umuti ashaka kwiyahura. Avuga ko babanye neza nta kibazo kindi bafitanye. Abaturanyi twashoboye kubaza na bo batubwiye ko nta kibazo kindi bazi muri urwo rugo.
Polisi ya Kirehe yatangaje ko bagikurikirana impamvu nyayo yatumye uyu mugore yiyahura, kuko akiri kwa muganga ku bitaro bya Kirehe.
Mu gushaka kumenya uko ubuzima bw’uwo mugore buhagaze twahamagaye muganga mukuru w’ibitaro bya Kirehe Telefoni ye ntiyashobora kuboneka.



















TANGA IGITEKEREZO