00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komvuwayeri yaraye akubiswe inshyi azira kwishyuza menshi umugenzi

Yanditswe na

Turikumwe Noel

Kuya 13 August 2012 saa 02:18
Yasuwe :

Abakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bajya bahura n’ikibazo cyo kwishyuzwa amafaranga menshi arenze ayo baba bumvikaneho n’abakonvuwayeri, bigatera rimwe na rimwe intonganya cyangwa se imirwano hagati y’umugenzi na konvuwayeri, ibi nibyo rero byaje kuba kuri umwe mu ba konvuwayeri.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 12 Kanama 2012, mu modoka yo mu bwoko bwa Coaster yanditseho Sotra, yaturukaga i Nyamirambo ahitwa ku Ryanyuma yerekeza Nyabugogo, Konvuwayeri w’iyo modoka yakubiswe (…)

Abakoresha imodoka rusange mu Mujyi wa Kigali bajya bahura n’ikibazo cyo kwishyuzwa amafaranga menshi arenze ayo baba bumvikaneho n’abakonvuwayeri, bigatera rimwe na rimwe intonganya cyangwa se imirwano hagati y’umugenzi na konvuwayeri, ibi nibyo rero byaje kuba kuri umwe mu ba konvuwayeri.

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 12 Kanama 2012, mu modoka yo mu bwoko bwa Coaster yanditseho Sotra, yaturukaga i Nyamirambo ahitwa ku Ryanyuma yerekeza Nyabugogo, Konvuwayeri w’iyo modoka yakubiswe inshyi ebyiri azira kwishyuza umugore w’abandi amafaranga arenze ijana yari yabaciye.

Ayo makimbirane yatangiye ubwo umugore yavaga mu modoka bageze kuri “Station Ines”. Yakoze mu mufuka w’isakoshi ye yishyura inoti ya magana atanu, byari byitezwe ko asubizwa amafaranga 200 kuko bari binjiye mu modoka babwiwe ko ari 100 gusa kandi bakaba bari batatu.

Nyamara konvuwayeri yahisemo kuyagundira, abagarurira amafaranga 50 gusa. Ubwo yabazaga uko bigenze umugore yabwiwe nabi, asunikirwa hanze, byatumye nyir’umugore arakara, mu burakari bwinshi akubita konvuwayeri inshyi ebyiri zihuse, intambara ihoshwa n’abagenzi.

Benshi mu bagenzi bari muri iyo modoka bavuze ko abakonvoyeri bajya bagira amakosa nk’ayo ndetse bakanihagararaho aribo bafite amakosa.

Abakonvoyeri bavugwa kugira amakosa atandukanye harimo iryavuzwe muri iyi nkuru, kugeza abagenzi aho batavuganye bagakata bagasubira inyuma n’ibindi. Gusa n’abagenzi si shyashya kuko bavugwaho gushimuza abakonvoyeri bakabasuzugura mu buryo bugaragara. Urugero ni nk’aho umugenzi yinjira mu modoka akabwira konvuwayeri iyo ajya ntiyongere kumwibutsa bamurenza agatongana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages