00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe arasaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kurwanya Jenoside

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 18 December 2012 saa 02:54
Yasuwe :

Atangiza inama y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Ministiri w’Intebe Dr Pierre Daminen Habumuremyi yavuze ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe mu kiyirwanya ntizongere kubaho na rimwe.
Muri uyu muhango wahuriranye no kwizihiza imyaka 64 y’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Kuri twe abanyarwanda tuzi uburyo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikica inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe kitarenze amezi atatu, dufatanye kuyirwanya (…)

Atangiza inama y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Ministiri w’Intebe Dr Pierre Daminen Habumuremyi yavuze ko Abanyarwanda bagomba gushyira hamwe mu kiyirwanya ntizongere kubaho na rimwe.

Muri uyu muhango wahuriranye no kwizihiza imyaka 64 y’amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Kuri twe abanyarwanda tuzi uburyo Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ikica inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe kitarenze amezi atatu, dufatanye kuyirwanya ntizongera kubaho mu Rwanda no ku isi.”

Yavuze ko buri wese agomba kugira uruhare mu kuyirwanya, hakarwanywa ivangura rishingiye ku moko, ku ruhu n’ibindi.

Yavuze ko u Rwanda rwatangiye urugendo rwo kurwanya Jenoside rushyiraho ibigo bifasha mu kurwanya Jenoside birimo komisiyo y’igihugu cyo kurwanya Jenoside (CNLG) kuri ubu ifite ikigo cy’ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahari inyandiko zitandukanye zigaragaza Jenoside, amadosiye y’abayikoze, uburyo bwo kuyirwanya n’ubuhamya butandukanye byose bifasha igihugu gukomeza kuyirwanya no kuyirinda.

Gasana Jean Damascene ushinzwe ubushakashatsi n’ inyandiko muri CNLG, yavuze ko mu gukumira Jenoside ngo itazongera kubaho abantu bose bagomba kwigishwa, hakabaho inama zihoraho hakanabaho kwibuka ibyabaye mu rwego rwo kubirwanya.

Yavuze ko mu mwaka w’1948 hashyizweho amasezerano Mpuzamahanga arwanya Jenoside, ariko nyuma yayo Jenoside n’ubwicanyi bikabaho ku isi no mu Rwanda bityo asaba ko amagambo agomba kujyana n’ibikorwa.

Ati “amagambo ni meza ariko hagaragare ibikorwa, twese duhaguruke dukore turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi twibuke kuko kwibagirwa ni bibi cyane.”

Dr Gregory Stanton, umwanditsi n’umushakashatsi wanditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu kinyejana cya 21 habayeho Jenoside ku isi, hakaba ubwicanyi ibi bintu akaba abona ko bidakwiye kubaho mu gihe abantu bose ari ibiremwa by’Imana.

Avuga ko ivangura n’ibindi bimenyetso by’ivangura mu Rwanda byagiye bishyirwa mu ndangamuntu byatizaga umurindi ivangura n’ibindi bikorwa byabangamiye ikiremwamuntu.

Yagaragaje ko imbogamizi zihari ari ukumenya ufite ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko uwo igaragayeho n’ibimenyetso bikamugaragaraho agomba gakurikiranwa agahanwa hakiri kare itarakwirakwizwa; bityo abanyarwanda bakaba intangarugero mu kurwanya icyabatandukanya kikabakururira amacakubiri ayo ari yo yose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages