Mu gikorwa cy’umuganda rusange wa buri kwezi ingabo z’igihugu zo muri Burigade ya 411 muri Batayo ya 4 iherereye ahitwa i Mbare mu Kagali ka Kinini mu Murenge wa Shyogwe zifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gusana umuhanda uva ahitwa i Kabgayi werekeza i Shyogwe wari warangiritse.
Abatwaraga abagenzi muri uyu muhanda ku magare bavuga ko mu gihe cy’imvura uyu muhanda wuzuraga amazi yakama ugasanga ni icyondo, ku buryo ureste n’amagare wasangaga n’abanyamaguru n’imodoka bashaka ahandi baca kuko wabaga warangiritse.
Abagenzi nabo baca muri uyu muhanda bavuga ko mu gihe cy’imvura byageraga ubwo basubika ingendo zabo kubera kwangirika kwawo. Abandi ngo bajyaga bagushwa n’ababatwaye ariko ngo ntibababarenganye kuko ngo babonaga biterwa n’ubunyerere buturuka ku kuba udakoze.
Nyamara aba bose baravuga ko uyu muganda uje ari igisubizo kuko ubashije gusiga amateme abiri yo muri uyu muhanda akozwe, kuko yari yarashaje ibiti byari biyagize bimwe byaracitse ku buryo byazitiye amazi ntabashe kugenda akareka mu muhanda.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinini uyu muhanda uherereyemo Amatari Jean Damascène, avuga ko kubera akamaro uyu muhanda ubafitiye byatumye bashishikariza abawuturiye kuwuzindukiramo bawukoramo umuganda. Ngo banashatse uburyo basaba umusanzu abaturage, abanyonzi n’abacuruzi bagamije kuwusanam kuko ngo nta terambere igihugu cyageraho nta mihanda.
Uwari uhagarariye Ingabo z’Igihugu zitabiriye uyu muganda Lt Kimenyi Nyiridandi yavuze ko nabo nk’Ingabo z’Igihugu ibikorwa by’umuganda bibareba, ngo niyo mpamvu baje kwifatanya nabo basana uyu muhanda kuko ari ugushyigikira umutekano w’Abanyarwanda kandi ngo biri mu nshingano z’ingabo.
Nk’inzobere mu gutinda imihanda izi ngabo zerekereye aba baturage banafatanya mu buryo bwo kubikora, aho batinze amateme abiri guca imiyoboro y’amazi no gusiba ibinogo byari byarayogoje uyu muhanda.
Uyu muhanda watinzwe uva ahitwa i Kabgayi werekeza i Shyogwe no ku Rucunshu ahari hatuye umwami Rutarindwa.



















TANGA IGITEKEREZO