Iyi Intero niyo yakomeje kugarukwaho ku munsi w’imurikabikorwa by’abana bafite ubumuga bwo mutwe. Iyi gahunda yabaye kuri uyu wa 19 03 2013 i Kigali ku Kacyiru mu mazu ya Croix Rouge Nyarwanda uteguwe n’impuzamiryango “Tubakunde” yita ku bana nkabo.
Iryo murikabikorwa ryagaragayemo ibikorwa bitandukanye byatunganijwe n’abana n’abayeyi b’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe birimo: ibikapu biboshywe n’intoki bihahirwamo, umusaruro w’ibihumyo bahinze, ubworozi bw’inkwavu, imitako itandukanye nk’ibitambaro by’ameza, n’ubundi bukorikori burimo gukora udukoresho two gushingamo bougies, n’impigi z’amasaro zitagira uko zisa zitegurwa n’ishyirahamwe “Ineza” ryo ku Kabya.
Mukashyaka Agnès ukuriye ishyiramwe “Izere Mubyeyi” ry’ababyeyi n’inshuti zikunda abana bafite ubumuga bwo mu mutwe avugana na IGIHE, yavuze ko kimwe n’abandi bana nabo bagomba guhabwa agaciro bakiyumva mu muryango nyarwanda.
Yagize ati“ Kuri twe nk’ababyeyi b’aba bana, imurikabikorwa nk’iri bitubera urubuga rwo kugaragaza ibikorwa byabo bikabaha agaciro ku bumva ko ntacyo bashoboye, ubundi bagahindura iyo myumvire, naho ku bana bikagaragarira buri wese ko, bafashijwe bakwigirira akamaro bakanakagirira umuryango nyarwanda.”
Hanabaye muri iyo gahunda umwanya wo kuganira ku burenganzira bw’umwana muri rusange, udukinamico n’indirimbo ku buzima bwa bariya bana.
Amashyirahamwe 30 yita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe yibumbiye muri “Tubakunde” niyo yamuritse ibikorwa yagezeho muri iyo gahunda y’umunsi umwe.



















TANGA IGITEKEREZO