Mu rwego rwo kwifatanya kwizihiza isabukuru ya Noheri ndetse no gusoza umwaka wa 2012, umuryango children of talent ubifashijwemo n’umwana Macali uzwi kuri Radio 10, wateguye igikorwa cyo gufasha abana bafite ibibazo bitandukanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nibishaka Jean Batiste, umubyeyi wa Macali, yatangaje ko umunyarwanda wese akwiye kwigomwa agatanga uko yishoboye agafasha abana bafite ibibazo by’uburwayi bari mu bitaro by’i Ndera na CHUK muri iyi minsi isoza umwka.
Nibishaka avuga ko Macali ku itariki ya 23 uku kwezi azahurira n’abantu bazanye inkunga zabo kuri Radio 10, abari kure bakazifashisha telefoni batanga inkunga bahamagara kuri 0783099999/0728099996 bakaba bafashije abana barwariye muri ibi bitaro.
Biteganyijwe ko nyuma yo kubona inkunga kuri Noheli abazaba bayitanze bazajya gusura abana bo mu bitaro bya Ndera, tariki ya mbere Mutarama 2012 na bwo Macali akazakoresha iyi nkunga mu gufasha abana barwariye mu bitaro bikuru bya CHUK.
Nibishaka Assoumpta uzwi ku izina rya Macali, ni umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani. Mu bikorwa afite harimo kujya mu ntara ya Darfur gusura abana bari mu ntambara akabakorera ubuvugizi mu muryango w’abibumbye ariko.



















TANGA IGITEKEREZO